Perezida wa Mukura VS n’umunyamabanga we beguye ku mirimo yabo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.09.2016 saa 10:44

Nizeyimana Olivier uzwi nka Olivier Volcano wari Perezida w’ikipe ya Mukura, nawe yunze mu ry’umunyamabanga we maze yegura ku mirimo yo kuyobora iyi kipe Mukura VS .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri, ni bwo Sheikh Hamdan wari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura yatangaje ko yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu ze ku giti cye, gusa avuga ko azakomeza kuba mu ikipe ya Mukura VS.

Yagize ati”Kwegura kwanjye ntabwo byantandukanya na Mukura Victory Sports, nzakomeza kuyiba hafi ndetse n’umusanzu nkomeze kuwutanga nk’uko bisanzwe. Kuba neguye shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire nizeye ko nta kibazo bizagira ku ikipe kuko ifite ubuyobozi bwiza. Nta kugongana kw’inzego kwabayeho, buri muntu muri Mukura VS yitangaga uko yifite, neguye ku mpamvu zanjye bwite.”

Ababijijwe isomo yasangiza uzamusimbura, Sheikh Habimana yavuze ko azasabwa gukoresha ukuri no kuba hafi y’ikipe kuko umunyamabanga ari umutima w’ikipe.

Kwegura kw’uyu munyamabanga wari umaze umwaka ari kuri uyu mwanya mu ikipe ya Mukura VS, kwakurikiwe n’ibaruwa y’abakinnyi bahise bandikira Perezida w’iyi kipe utari mu gihugu kuri ubu, bamusaba kutemera ubwegure bwa Hamdan.Mu gihe abakunzi b’iyi kipe bari bategereje ko uyu munyamabanga yakwisubiraho akagarurwa mu ikipe, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ni bwo na Perezida w’Ikipe ya Mukura Nizeyimana Olivier, yandikiraga ibaruwa ba Vice Perezida be, ababwira ko na we avuye muri iyi kipe.

Uwari umuyobozi wa Mukura ari kumwe n'wari umunyamabanga mukuru we
Uwari umuyobozi wa Mukura ari kumwe n’wari umunyamabanga mukuru we

Nizeyimana Olivier yavuze ko kwegura kwe ahanini kwaturutse ku kwegura k’uwari umunyamabanga we.Yatangaje ko kuba yasabwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ko yaburizamo iyegura rya Sheikh Hamdan kandi nta bushobozi abifitiye, yasanze igikwiye ari ukwegura.

Yagize ati “Maze kubona ibaruwa nandikiwe n’umutoza n’abakinnyi bose bansaba kutemera kwegura kw’umunyamabanga mukuru, ntanashoboye kubona ariko namenye biciye mu itangazamakuru, nshingiye ko ibyo nanabisabwe na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe kandi nta bushobozi mbifitiye, mpisemo kwegura kandi mbikoze ku nyungu z’ikipe yacu.

ibaruwa-6
Abakinnyi ntabwo bifuza kubura Hamdan wabahemberaga igihe
ibaruwaa
Abakinnyi bari banditse basaba ko umunyamabanga yagarurwa

Nk’uko Sheikh Hamdan Habimana yari yabitangaje, Nizeyimana Olivier na we yatangaje ko azakomeza kuba hafi ikipe ya Mukura, kandi agakomeza kuyiha imodoka iyitwara ku mikino itandukanye nk’uko asanzwe abikora.Kugeza ubu, amakuru atari yagira uruhande na rumwe ruyemeza, avuga ko aba bagabo bombi bashobora kuba batarumvise kimwe ku bijyanye na politike y’igura n’igurisha ikorwa n’umutoza Okoko Godefroid.

volcano-2
Ibaruwa yo kwegura kwa Nizeyimana Olivier

Uyu mutoza w’Umurundi, bivugwa ko hari igice cya komite kimushyigikiye, mu gihe abandi barimo Umunyamabanga Mukuru batemera imikorere ye mu kugura abakinnyi.Ikipe ya Mukura VS yari yarangije ku mwanya wa gatatu mu mwaka wa shampiyona ushize, iherutse gushyira hanze ingengo y’imari ya miliyoni 157, aho intego bari bihaye uyu mwaka ari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu.

Okoko yaba ari we uri inyuma ry'iyegura ry'abayobozi ba Mukura?
Okoko yaba ari we uri inyuma ry’iyegura ry’abayobozi ba Mukura?
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo