Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yatawe muri yombi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.06.2019 saa 15:53

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane i Paris mu Bufaransa, Perezida wa CAF yatawe muri yombi n’urwego rwo mu Bufaransa rushinzwe kurwanya ruswa, kunyereza umutungo n’imisoro.

Umunya-Madagascar ,Ahmad Ahmad umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , yatawe muri yombi ashinzjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Ahmad Ahmad

Yatawe muri yombi nyuma y’inama yari yaraye ayoboye yigaga ku kibazo cy’umukino wa nyuma wa CAF Champions League utarabashije kurangira, akaba yaniteguraga kwitabira inama ya FIFA.

Ahmad Ahmad akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo amasoko yagiye atanga mu buryo butanyuze mu mucyo, harimo isoko ryo gutanga imipira ryambuwe Sosiyete ya Puma rigahabwa iyitwa Technical Steel.

Tanga igitekerezo