Pepinière FC ikoresha miliyoni 6 buri mwaka

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.06.2015 saa 21:05 |
Imikino
 
Ikipe ya Pepinière ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikoresha miliyoni 6 buri mwaka.

Munyampundu Jean Marie umuyobozi w’ikipe ya Pepinière avuga ko ubundi iyi kipe ntamuterankunga igira birwanaho ku bikoresho byose bikenerwa ndetse n’iyo bitegura shampiyona.

pepiniere-fc
Munyampundu yagize ati “ubundi iyo dutegura ingengo y’imali duteganya byibura miliyoni 30 ariko ntituzibone tugakoresha ayo dufite mu bushobozi buke dufite”.

Avuga ko aya mafaranga babona bayishakamo nk’ubuyobozi bw’ikipe ntahandi hantu bakura.

Akomeza avuga ko baticaye bari gushaka abaterankunga kugira ngo umwaka utaha bazabe bafite ubushobozi.

Iyi kipe yavutse mu mwaka wa 2005 yitwaga Jaguar nyuma mu mwaka wa 2007 iza guhindurirwa izina yitwa Pepinière.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App