Peace Cup: APR FC yatsinze Rwamagana City, Marines itsinda Etincelles

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.06.2019 saa 20:32

Ikipe ya APR FC yatangiye neza  mu mukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro yatsinzemo Rwamagana City ibitego 2-0.

Imbere y’abafana batageraga kuri 500,APR FC yatsinze umukino wa kabiri wikurikiranya,kuko nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC ibitego 2-0 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona,yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu,APR FC yari imaze iminsi idahagaze neza yeretse abakunzi bayo ko ishaka kwegukana igikombe cy’Amahoro uyu mwaka kugira ngo ihagararire u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup,itsinda Rwamagana City ibitego 2-0.

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa gatatu w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri,kuri coup franc yateye iteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ahagana ku ruhande.

Abakunzi ba APR FC ntabwo baje kuyishyigikira ku bwinshi nk’ibisanzwe

APR FC yarushaga ikipe ya Rwamagana City cyane ndetse ba rutahizamu bayo bagahusha ibitego cyane,yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Usengimana Danny n’umutwe,nyuma y’umupira Muhadjiri yateye ukubita igiti cy’izamu uramugarukira.

Icyagaragaye kuri ibi bitego byombi APR FC yatsinze,ni uko aba bakinnyi batigeze bab

Muhadjiri yatsinze igitegocya mbere agira n’uruhare mu cya kabiri

yishimira cyane,bituma bamwe bemeje ko byatewe ahanini n’uko batashimishije abakunzi babo muri shampiyona.

APR FC ntiyabashije kubona ibindi bitego mu gice cya kabiri gusa yakomeje kurusha cyane Rwamagana City isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri.

Sitade yari yambaye ubusa

APR FC yarangije itsinze uyu mukino ubanza wa 1/16 mu gikombe c’Amahoro ku bitego 2-0. Umukino wo kwishyura uzakirwa na Rwamagana City FC ku wa Gatandatu ari nabwo hazamenyakana uko amakipe azahura muri icyo cyiciro gikurikira.Tombola izaba nyuma y’umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports na AS Kigali.

Uko indi mikino yagenze:

Gicumbi FC 0-0 Police FC
Vision FC 0-1 Bugesera FC
APR FC 2-0 Rwamagana City FC
Etoile de l’est FC 0-0 SC Kiyovu
Marines FC 2-0 Etincelles FC

Tanga igitekerezo