PEACE CUP 2018: Kiyovu Sport yanganyije na Bugesera FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.04.2018 saa 22:44

Ikipe ya Kiyovu Sport yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’igikombe cy’Amahoro 2018 ubwo bari bahanganiye ku kibuga cya Mumena kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018. Farouk Ruhinda Saifi (Bugesera FC) na Kalisa Rachid (SC KIyovu) ni bo batsindiye amakipe yombi.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko byategereje umunota wa 45’ w’umukino kugira ngo Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi abone igitego cya Bugesera FC, amakipe ajya kuruhuka Bugesera FC iri imbere.

Amakipe avuye kuruhuka, Kiyovu Sport yatangiye guhiga igitego bityo ku munota wa 56’ Rachid Kalisa arakibona nyuma y’aho abakinnyi b’iyi kipe yitoreza ku Mumena bahanahannye umupira bityo Alex Russel akawuha Rachid Kalisa wari uhagaze neza agahita ahindukiza Nsabimana Jean de Dieu wari mu izamu rya Bugesera FC.

Ikipe ya Kiyovu Sport wabonaga ikina umupira ushingiye inyuma no hagati ariko ukabona igice cy’imbere bifitemo gutinda kuba bakora igikorwa cya nyuma kuko ubwugarizi bwa Rucogoza Aimable Mambo, Tubane James bakinaga mu mutima w’ubwugarizi bwa Bugesera FC wabonaga badatanga umwanya wo guhumeka kuri Alex Russel na Habyarimana Innocent.

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko mu mikino yo gukuranwamo (Knock-Out) iyo ikipe yagusuye ikakubonamo igitego mukanganya, icyo gihe ni yo iba ifita amahirwe kukurusha. Aha ni ho ahera avuga ko Bugesera FC ifite amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

“Ni umukino utagenze neza kuko imikino yo gukuranwamo, iyo utsinzwe igitego bihita biha amahirwe uwo muhanganye. Ariko turacyafite iminota 90’ yo gukina tugomba kuzakinira i Bugesera. Nizera ko tuzarushaho gukosora ibyo twakoze,  tubikosore ariko Bugesera ni yo ifite amahirwe kuko ariyo yitwaye neza hanze”.Cassa Mbungo

Abakinnyi ba Bugesera FC barimo Farouk Ruhinda Siafi na Rucogoza Djihad bagiye bakora ikinyuranyo mu kibuga kuko ubwo babaga bafashe umupira wabonaga bafite gahunda yo kuruhukira mu izamu bityo ugasanga abugarira ba Kiyovu Sport barakina bikuraho imipira.

Ikipe ya Bugesera FC yaje guhabwa ikarita y’umutuku yahawe Nimubona Emery umukino ugeze mu mahina. Uyu mugabo yayihawe nyuma yo kuzuza amakarita abiri y’umuhondo yagiye abona mu bihe bitandukanye by’umukino.

Mu gusimbuza, Hitimana Thierry yakuyemo Ntijyinama Patrick ashyiramo Kitegetse Bogarde, Mugenzi Bienvenue asimburwa na Hakizimana Jean Marie Vianney ari nako Kitegetse Bogarde yagize imvune agahita asimburwa na Mbonigena Eric.

Ku ruhande rwa Cassa Mbungo Andre, Habyarimana Innocent yasimbuwe na Moustapha Francis naho Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro asimbura Mugheni Kakule Fabrice ufite ikibazo ku kirenge.

Ikipe izakomeza hagati ya Bugesera FC na Kiyovu Sport, izahura n’iyizakomeza hagati ya Police FC na Musanze FC. Police FC yatsinzwe na Musanze ibitego 2-1 mbere y’uko bafitanye umukino kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2018 ari nako Bugesera FC izaba yakira Kiyovu Sport i Nyamata.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Uwineza Aime Placide 23, Ngirimana Alex 15, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Nganou Alex Russel 25, Nizeyimana Djuma 9 na Habyarimana Innocent  11

Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK, 22), Uwacu Jean Bosco 16, Nimubona Emery 25, Tubane James 20, Rucogoza Aimable Mambo 2, Ndatimana Robert 6, Ndikumasabo Steve (C, 8), Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi 10, Rucogoza Djihad 4, Ntijyinama Patrick 5 na Mugenzi Bienvenue 14.

Uko imikino ibanza ya 1/8 yarangiye:

Kuwa Mbere tariki ya 2 Mata 2018:

-Etincelles FC vs Rayon Sports (Wasubitswe)

-Mukura Victory Sport 3-2 AS Kigali FC

-Pepinieres FC 0-1 FC Marines

-Espoir FC 2-1 Sunrise FC

Kuwa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018:

-La Jeunesse FC 0-3 APR FC

-AS Muhanga  FC 2-1 Amagaju FC

-SC Kiyovu 1-1 Bugesera FC

-Musanze FC 2-1 Police FC

Habyarimana Eugene na Biramahire Abeddy

Imikino yo kwishyura muri 1/8:

Kuwa Kane tariki ya 5 Mata 2018

-Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15h30’)

-Rayon Sports vs Etincelles Fc (Ikirarane)

-AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h30’)

-Marines FC vs Pepinieres FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatanu  tariki ya 6 Mata 2018

– APR FC vs La Jeunesse FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Amagaju Fc vs AS Muhanga (Nyamagabe, 15h30’)

-Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Nyamata, 15h30’)

-Police Fc vs Musanze Fc (Kicukiro, 15h30’)

Amafoto :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo