Peace Cup 1/8 : Mukura VS yatsindiye AS Kigali i Huye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.04.2018 saa 10:28

Umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports Haringingo Fidele Christian  atangaza ko gutsinda  AS Kigali ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2018, bizana umwuka mwiza bikanongera morale kuko batsinze ikipe ikomeye ku kibuga badakunze kugiriraho amahirwe.

Ikipe ya Mukura Victory Sport yatsinze AS Kigali ibitego 3-2 mu mukino wakiniwe kuri sitade Huye kuri uyu wa Mbere. Jimmy Mbaraga Traore na Benedata Janvier ni bo batsindiye AS Kigali mu gihe Mukura Victory Sport yatsindiwe na Nshimiyimana Ibrahim wabonyemo bibiri (2) ikindi kigatsindwa na Hakizimana Kevin.

Mu kiganiro Haringingo yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, yavuze ko ikipe ya Mukura Victory Sport yitwaye neza ikanakora ibintu itari isanzwe ishobora kuri sitade Huye, akarusho ikaba yabikoze ku ikipe ikomeye nka AS Kigali FC.

“Sinavuga ko twishimye cyane kuko hari umukino wo kwishyura ariko ni byiza kuri morale y’abakinnyi n’abafana kuko hari haciyemo iminsi myinshi tudatsindira mu rugo nyuma ugahita utsinda umukino wa AS Kigali ibitego bitatu (3) n’ubwo twinjijwe ibitego bibiri (2). Si byiza cyane ariko ntacyo kuko abataha izamu batangiye kureba mu izamu, ndibaza ko kuri morale bizadufasha gutegura umukino wo kwishyura”. Haringingo

N’ubwo Mukura Victory Sport yizigamye igitego kimwe (3-2), Haringingo avuga ko bitavuze ko afite amahirwe menshi yo gukomeza mu mikino ya ¼ kuko ngo umukino wo kwishyura uzaba ukomeye kuko uzaba wakiriwe na AS Kigali.

Mu magambo ye yagize ati “Sinavuga ko wenda kuba dutsinze umukino ubanza dukomeje ijana ku ijana, ariko umukino wo kwishyura uzaba ugoye kandi uzaba unakomeye. Njyewe ndibaza y’uko twebwe na AS Kigali ni 50 kuri 50 ku kuba buri umwe yakomeza”.

Muri uyu mukino, Mukura Victory Sport yakinnye ibura Duhayindavyi Gael ukina hagato mu kibuga na Manirareba Ambroise ukina inyuma ahagana ibumoso bitewe n’ibibazo by’imvune bagiriye mu myitozo. Haringingo yabwiye abanyamakuru ko n’umukino wo kwishyura bashobora kutawukina.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018, ikipe ya Espoir FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino waberaga i Rusizi. FC Marines yatsindiye Pepinieres FC igitego 1-0 ku Ruyenzi.

Gahunda y’imikino ibanza ya 1/8:

Kuwa Mbere tariki ya 2 Mata 2018:

-Etincelles FC vs Rayon Sports (Wasubitswe)

-Mukura Victory Sport 3-2 AS Kigali FC

-Pepinieres FC 0-1 FC Marines

-Espoir FC 2-1 Sunrise FC

Kuwa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018:

-La Jeunesse FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-AS Muhanga  FC vs Amagaju FC (Stade Muhanga, 15h30’)

-SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade de Mumena, 15h30’)

-Musanze FC vs Police FC (Ubworoherane, 15h30’)

Imikino yo kwishyura muri 1/8:

Kuwa Kane tariki ya 5 Mata 2018

-Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15h30’)

-Rayon Sports vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro, 15h30’)

-AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h30’)

-Marines FC vs Pepinieres FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatanu  tariki ya 6 Mata 2018

– APR FC vs La Jeunesse FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Amagaju Fc vs AS Muhanga (Nyamagabe, 15h30’)

-Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Nyamata, 15h30’)

-Police Fc vs Musanze Fc (Kicukiro, 15h30’)

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo