Peace cup 1/8 : Etincelles yanganyije na Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.04.2018 saa 20:58

Umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Etincelles FC na Rayon Sports kuri stade Umuganda warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Etincelles FC isanzwe izwiho kugora cyane Rayon Sports,yatangiye uyu mukino iyitera ubwoba kuko ku munota wa 18 Mugenzi Cedric yafunguye amazamu kuri penaliti yakozwe na Manzi Thierry, bituma ikipe ya Etincelles irangiza igice cya mbere iyoboye n’iki gitego.

Etincelles yongeye guhagama Rayon Sports

Ivan Minnaert uzwiho gusimbuza neza,yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Manishimwe Djabel asimburwa na Ismailla Diarra, Usengimana Faustin wari wavunitse asimburwa na Mugisha Francois byatumye Rayon Sports ifunga ubusatirizi bwa Etincelles ndetse irayiniga ku buryo bukomeye.

Rayon Sports yakomeje gusatira Etincelles byatumye ibasha kwishyura igitego ku munota wa 60 gitsinzwe na kabuhariwe Shabani Hussein Tchabalala ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Rutanga maze agakozaho umutwe ukajya mu rushundura.

Habimana Yusuf wari waravunitse yabanje mu kibuga

Rayon Sports yaburaga abakinnyi bayo ngenderwaho barimo Kwizera Pierrot,Mukunzi Yannick,Caleb na Sefu,yagerageje kwirwanaho mu minota yari isigaye umupira urangira ari igitego 1-1.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu kwezi gutaha aho Rayon Sports isabwa kunganya 0-0,ikerekeza muri ¼ cy’irangiza.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo