Peace Cup 1/8: APR FC yatsinze La Jeunesse, Kiyovu na Bugesera urasubikwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.04.2018 saa 22:08

Imikino y’igikombe cy’Amahoro igeze muri 1/8. APR FC yatwaye igikombe cy’umwaka ushize ikomeje gushaka uko yakisubiza kuko yakiriwe na La Jeunesse FC iyitsinda 3-0 mu mvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali, yanatatumye umukino wari guhuza Kiyovu sports na Bugesera FC usubikwa kuko ikibuga cyo ku Mumena cyuzuye amazi utaratangira.

APR FC ikomeje gutsinda itababariye amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda mu gikombe cy’Amahoro. Iyari itahiwe ni La Jeunesse FC y’i Nyamirambo. Abakunzi b’umupira w’amaguru babanje gukeka ko umukino ushobora gusubikwa kuko ikibuga cya stade regional ya Kigali cyari cyuzuye amazi kubera imvura yagwaga muri ako gace ariko umusifuzi yemeza ko umukino utangira.

Ibitego bitatu birimo icya; Bizimana Djihad wafunguye amazamu kuri penaliti yabonetse ku munota wa gatanu gusa w’umukini,  ku ikosa ryakorewe nyirarume Muhadjiri Hakizimana mu rubuga rw’amahina. Icya kabiri cyatsinzwe na Muhadjiri ubwe kuri free kick yari hafi y’urubuga rw’umunyezamu yinjije ku munota wa 43 bituma igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Ljubomir “Ljupko” Petrović  utoza APR FC yakoze impinduka zitandukanye akuramo Iranzi Jean Claude ashyiramo Savio Nshuti na Issa Bigirimana asimbura Nshuti Innocent. Byatanze umusaruro bituma iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda itsinda igitego cya gatatu ku mupira wahinduwe na Muhadjiri winjizwa mu izamu na Imran Nshimiyimana n’umutwe, umukino ubanza urangira ari 3-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

La Jeunesse: Iradukunda Japhet, Niyonzima Fabrice, Nshimiye Saidi, Segikwiye Jean Paul, Manirafasha Didace, Sebarera Ayubu, Nshimiyimana Yunussu, Nsengiyumva Eric, Gatabazi Jean d’Amour, Ntwari Osama, Rutabagisha Joseph.

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Aimable Nsabimana, Bizimana Djihad, Mugiraneza Jean Baptiste, Amran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, Nshuti Innocent na Hakizimana Muhadjiri.

Kubera imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali umukino wari guhuza Kiyovu sports na Bugesera FC wo wasubitswe utaratangira.

Uko imikino ibanza yarangiye 

Mukura VS 3-2 AS Kigali 
Pepiniere Fc 0-1 Marines Fc
Espoir Fc 2-1 Sunrise Fc

La Jeunesse 0-3 APR Fc
AS Muhanga 2-1 Amagaju Fc
Musanze Fc 2-1 Police Fc

Etincelles Fc vs Rayon Sport Fc (Warasubitswe)

SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Warasubitswe)

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo