Papy Faty yashyinguwe mu cyubahiro i Bujumbura-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.05.2019 saa 20:20

Umukinnyi w’umurundi Papy Faty uherutse kugwa mu kibuga ari gukina agapfa yashyinguranywe icyubahiro kuri uyu wa gatanu talili ya 10 Gicurasi 2019 mu irimbi rya Mpanda mu mujyi wa Bujumbura.

Papy Faty yaguye mu kibuga tariki 25 z’ukwezi gushize kwa Mata arigukinira ikipe ya Malanti Chiefs yo mu bwami bwa eSwatini. Yatabarutse afite imyaka 28 y’amavuko  yari asanzwe agira uburwayi bw’umutima ari nabwo bivugwa ko bwamuhitanye.

Mu mafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa kane, umurambo we ugeze i Bujumbura wakiriwe n’abo mu murwango we, barimo umwana we w’umukobwa n’umugore we.

Indwara y’umutima yivuganye uyu musore, yari amaze igihe ayirwara kuko yamufashe ubwo yakiniraga ikipe ya Bidvest Wits. Hari n’amakuru avuga ko iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yahisemo gutandukana na we kubera iki kibazo.

Iyi ndwara kandi yari yaratumye areka guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba, gusa ubwo iyi kipe yakinaga na Gabon mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, yinjiye mu kibuga asimbura nyuma yo kongera guhamagarwa mu kipe y’igihugu cy’amavuko.

Papy Faty yigeze gukinira ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Eswatini (Zwaziland) aho yakinaga.

Tanga igitekerezo