Papy Faty wakinnye i Burundi no muri APR FC yaguye mu kibuga arapfa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.04.2019 saa 20:20

Umukinnyi w’umurundi w’umupira w’amaguru Papy Faty wakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi – Intamba mu Rugamba – yaguye mu kibuga aho yakinaga muri eSwatini ( Swaziland )ahita apfa. Birakekwa ko yazize umutima.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yamenyekaniye mu ikipe ya Inter Star i Burundi, yayivuyemo mu 2008 ajya mu ikipe ya Trabzonspor muri Turkiya ariko ntiyahatinda aza kugaruka muri Africa. Yakinnye mu Rwanda muri APR FC (2011 – 2012) aho ngo yajyaga agira uburwayi bw’umutima.

Papy Faty

Mu mpera z’umwaka ushize ikipe ya Real Kings FC y’i Durban muri Africa y’Epfo yahagaritse amasezerano ya Papy Faty kubera uburwayi bw’umutima ngo abanze ajye kwivuza. Mu kwezi kwa kabiri Papy Faty nibwo yabonetse mu kibuga akinira ikipe ya Malanti Chiefs muri eSwatini.Icyo gihe yabwiye ikinyamakuru KickOff.com cyandika ku mupira w’amaguru ko atagiye kubagwa umutima ahubwo yahisemo kwivuza imiti ya gakondo.

Papy Faty yitangarije ubwe ko muganga yamubwiye ko ashobora kuzapfa nakomeza gukina

Papy Faty wari afite amasezerano y’amezi atandatu y’igerageza mu ikipe ya Malanti, yavuye muri APR FC ajya mu ikipe ya Bidvest muri Africa y’epfo, ubu yakinaga mu ikipe ya Malanti Chiefs mu gihugu cya eSwatini.

Abazi Papy Faty bavuga ku mbuga nkoranyambaga ko bakeka ko ubu burwayi aribwo yazize

Amakuru arambuye ku buryo yapfuyemo n’icyo yazize ntabwo aratangazwa. Faty yakiniye ikipe y’igihugu cye Intamba mu Rugamba imikino igera kuri 21 kuva mu 2008.

Urupfu rwe rwibukije abakunzi b’umupira w’amaguru urwa Marc-Vivien Foé (2003), Cheick Tioté (2017) n’abandi bakinnyi baguye mu kibuga cy’umupira bagapfa.

Tanga igitekerezo