Papa Claude ntakibarizwa muri Mukura

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.12.2014 saa 00:32

Umukinnyi w’umurundi Nahimana Claude bita Papa Claude yatandukanye n’ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo gutoroka.

Ntakirutimana Emmanuel Umunyamabanga Mukuru wa Mukura Victory Sports yagize ati” uwo muntu mube mumwibagiwe kabisa, natwe twaramwibagiwe”.

Abayobozi b’ikipe ya Mukura bari bifuje kuzajya mu Burundi kuvugana n’uwo mukinnyi kugira ngo agaruke, ariko baragiye ntacyo byatanze.Aba bayobozi kandi  bagiye mu Burundi kugira ngo uwo mukinnyi agaruke mu ikipe ariko arabahakanira.

Emmanuel avuga ko ntacyo batakoze ngo uwo mukinnyi yongere abakinire, ariko we akaba yarabahakaniye kandi byose byarakozwe. Uyu muvugizi atangaza ko uwo mukinnyi ashobora kuba yaratewe ubwoba ko ageze mu Rwanda ashobora gufungwa kubera ko yagiye atorotse.

Papa_Claude
Papa Claude yagiye mu Burundi ashaka kujya mu makipe yaho kandi agifite amasezerano na Mukura Victory Sports.Papa Claude ngo yasize abwiye ikipe ya Mukura ko agiye gutabara umuvandimwe we wagize ibyago, ariko bategereje ko yagaruka, ariko ntibongera kumubona.

Mukura ngo yaje kumva ko uwo mukinnyi yajyanye ibyangombwa kandi ko atazagaruka muri Mukura, ko yigiriye muri Vital’O.

Federasiyo y’u Burundi iravuga ko umukinnyi Papa Claude yari yashatse ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo akinire Vital’O mu ntangiriro za shampiyona.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura bukimenya iki kibazo bwahise bwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) na Federasiyo y’u Burundi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kugira ngo atagira ahandi ajya gukinira.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo