Omborenga Fitina yagarutse mu myitozo ya APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.05.2019 saa 12:39

Myugariro Omborenga Fitina ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri APR FC, yongeye kugaruka mu myitozo y’ikipe ye nyuma y’icyumweru yari amaze atagaragara mu kibuga kubera Malariya.

Ku munsi w’ejo ni bwo uyu musore yasanze bagenzi be mu myitozo itegura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona bazasuramo AS Muhanga.

Omborenga Fitina yaherukaga kugaragara mu kibuga APR FC inganya na AS Kigali 2-2, mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona. Mu mukino w’umunsi wa 27 APR FC yatsinzemo Gicumbi ibitego 3-1 Fitina ntiyagaragaye mu kibuga kubera Malariya.

Mu kiganiro n’urubuga rw’ikipe ya APR FC, yemeje ko yumva amerewe neza. Ati” Ni byo maze iminsi ndwaye Malariya byanatumye ntabasha gufatanya na bagenzi banjye mu mukino baheruka gukina wa Gicumbi FC ariko ubu ndumva meze neza, imiti narayimaze muganga yakomeje no kunkurikirana muri macye ubu ndumva meze neza ni yo mpamvu naje no mu myitozo”.

APR FC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona, ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona izasuramo AS Muhanga ku wa gatandatu w’iki cyumweru. Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu itegetswe gutsinda kugira ngo ikomeze guhanganira na Rayon Sports umwanya wa mbere ushobora kuzayihesha igikombe cya shampiyona cya 18 mu mateka yayo.

Tanga igitekerezo