Nzamwita Degaulle uyobora Ferwafa yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.06.2016 saa 15:29

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Olivier Mulindahabi na Perezida wayo Nzamwita Vincent  de Gaule bakurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo n’ubucuti mu gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA kuri uyu wa mbere batangiye kuburana urubanza mu mizi.

Kuri uyu wa mbere ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bombi gufungwa imyaka itatu.Mulindahabi araburana afunze nk’umukozi wari ubishinzwe (technicien) muri FERWAFA, umuyobozi we Nzamwita araburana adafunze nk’uregwa ubufatanyacyaha kuko hari inyandiko yasinye zitanga uburenganzira. Aba bombi bakaba bari imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga hamwe na Eng Muhirwa wari umugishwanama.

Olivier Mulindahabi yafashwe kuko ari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA uyu ni nawe ufatwa nk’umukozi w’ibanze kuko Perezida atari umukozi uhoraho. Mulindahabi akaba ari we ngo wasinye ku mpapuro zo gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA.

Nzamwita De Gaulle ati "Nta mugabo udafungwa hari n’abafungwa imyaka 10 bakavamo"
Nzamwita De Gaulle ati “Nta mugabo udafungwa hari n’abafungwa imyaka 10 bakavamo”

Nzamwita Vincent de Gaulle  yaje muri uru rubanza kuko mu iburanishwa ry’ibanze Mulindahabi yireguye avuga ko ibyo yakoraga byose, yabitegetswe na komite nyobozi, komite ikaba iyobowe na Nzamwita.

Ubushinjacyaha burega abagabo batatu icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubucuti, buvuga ko imvugo z’abatangabuhamya barimo abagize akanama k’amasoko muri FERWAFA bemeje ko inama yafatiwemo iki cyemezo (bivugwa ko gishingiye ku itoneshwa) yatumijwe na Mulindahabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyi nama yagombaga gutumizwa na Perezida w’akanama k’amasoko, buvuga ko Segatabazi Protais watsindiye iri soko yazanywe na Eng.Adolphe Muhirwa (na we uregwa) bari basanzwe baziranye.

Hotel igomba kubakwa ni Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, izubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye, zatanzwe na FIFA, ikubakwa mu kibanza cyahoze ari icya Police kiri iruhande rw’inzu ya FERWAFA. Iyi hotel ikaba iheruka kuvugwa cyane kuko yari igiye kubakwa nta byangombwa byo kubakwa ifite.

Mu iburanisha umushinjacyaha yagaragaje imibanire yihariye hagati ya Muhirwa na Segatabazi, avuga ko Muhirwa wari impuguke ngishwanama ku masoko yari ari ho apiganirwa ari we wabaye umuhuza wa Mulindahabi n’uyu wahawe isoko bivugwa ko bishingingiye ku itoneshwa.

Eng Adolphe Muhirwa na we wari watsindiye isoko ryo gusesengura amasoko avuga ko nta bucuti bwihariye yigeze agirana na Segatabazi, akavuga ko kwemeza ko kampani EXPARTO ya Segatabazi yayigaragaje ko ari yo ikwiye iri soko kuko yabonaga yuzuje ibisabwa kurusha.

Ubushinjacyaha bunakurikiranyeho iki cyaha Vincent De Gaule Nzamwita uyobora FERWAFA, buvuga ko uyu mugabo yakoze amakosa yo gushyira umukono ku masezerano y’iri soko atabanje gusuma inyandiko zose zaryo. Umunyamategeko washinjaga aba bagabo yavuze ko Nzamwita yashyize umukono kuri aya masezerano agendeye kuri  ‘Notification’  yayo gusa mu gihe yari akwiye kubishyiramo ubushishozi akabanza akaka dosiye yose.

Umushinjacyaha uvuga ko iyi notification na yo yari ayihawe n’Umunyamabanga mukuru, agira ati “Ntabwo byari urgent ku buryo yari kuyasinyaho atabanje guhamagara Adolphe cyangwa Umunyamabanga Mukuru.”

Nzamwita Vincent de Gaulle (wambaye ishati y’amabara) na Olivier Mulindahabi (wambaye iroza) imbere y’Urukiko rwa Nyarugunga kuri uyu wa mbere.
Nzamwita Vincent de Gaulle  (wambaye ishati y’amabara) na Olivier Mulindahabi (wambaye iroza) imbere y’Urukiko rwa Nyarugunga kuri uyu wa mbere.

De Gaulle uvuga ko yatunguwe no kuza azi ko aregwa icyaha cyo gutonesha agasanga aregwa icyaha cyo gushyira umukono ku masezerano anyuranyije n’amategeko, yavuze ko atari azi aba bombi bivugwa batoneshejwe. Ati “Yaba Segatabazi sinari muzi, Adolphe namubonye bwa mbere muri CID.”

Uyu muyobozi wa FERWAFA avuga ko dosiye y’amasezerano yayisomye ndetse ko kuyisinyaho bitavuga gutanga isoko.Ati “Dosiye irabanza ikajya muri FIFA ikamarayo ukwezi n’igice bakayisuzuma haba hari ibyo bahindura bakabitubwira.” De Gaulle avuga ko nyuma yo gusuzuma iri soko, FIFA yareyemeje.

Abunganizi bavuga ko Ubushinjacyaha burega icyaha kidahanwa. Bagendeye ku ngingo ya 647 yo mu gitabo cy’amategeko ahana rigaragaza icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, n’ingingo ya 11 y’Iteka rya Minisitiri rigena itangwa ry’amasoko ya leta, Abanyamategeko bunganira abaregwa bavuze ko amasoko avugwa muri izi ngingo ari ayo mu nzego za Leta kandi bo ikigo babereye abayobozi kigenga.

Umunyamategeko wunganira Mulindahabi yavuze ko iki cyaha cyari kuba cyarakozwe iyo Ubushinjacyaha bubasha kugaragaza ubucuti cyangwa isano riri hagati ya Adolphe na Mulindahabi cyangwa hagati ya Adolphe na De Gaule.Uyu munyamategeko ati “Iyi isoko ritangwa hashingiwe ku itoneshwa Ndagijimana (perezida w’akanama k’amasoko muri FERWAFA) na bagenzi be baba bahagaze aha na bo bisobanura.”

Uyu munyamategeko yanagaye Ubushinjacyaha bwasabiye bamwe mu baregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ariko bukaba butaragaragaje icyo bwagezeho muri iryo perereza.Ati “Umuntu ntiyabura kubabazwa no gufungwa by’agateganyo ngo hashakwe ibimenyetso ariko bikabura.”

Basabiwe gufungwa imyaka itatu

Ubushinjacyaha bwagendeye ku ngingo ya 98 n’iya 647 zo mu mategeko ahana, bwasabye urukiko ko aba bagabo batatu barimo babiri bakurikiranywe bafunzwe na De Gaule uri hanze ko rubahamya iki cyaha, rukabahanisha gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu kuri buri muntu.

Aba bagabo batatu bose bavuze ko ibyo baregwa nta shingiro bifite kuko bitagaragarijwe ibimenyetso simusiga, basaba Umucamanza kubaha ubutabera buboneye akabahanaguraho icyaha.

Umucamanza wahise afpundikira urubanza yavuze ko icyemezo kizasomwa ku italiki ya 24 Kamena.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo