Nyuma ya Muhadjili, Kimenyi Yves nawe yagarutse mu myitozo y’APR

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.10.2017 saa 09:15 |

Ikipe ya APR FC iritegura guhura na Marines fc mu mpera z’iki cyumweru, bamwe mu bakinnyi bayo bari barwaye ndetse n’abari mu mvune bamaze kugaruka mu kibuga.

Uko APR FC ikomeza kwitegura umukino ifitanye na Marines fc, niko irushaho kugenda igarura z’imwe mu nkingi z’ayo za mwamba. Nyuma yo kugaruka kwa Hakizimana Muhadjili, noneho uwari amaze igihe ari umunyezamu wa mbere Kimenyi Yves nyuma yo kumara ukwezi n’igice atabasha gukora imyitozo imwe n’iya bagenzi be kubera kuvunika intoki ebyiri zo hagati,  yamaze kugaruka mu kibuga.

Ku  munsi wo ku wa gatatu nibwo yakoze imyitozo hamwe n’abanyezamu bagenzi be , nyuma yayo yagize icyo atangaza agira ati : “ubu meze neza, gusa intoki zari zavunitse ntizirakomera cyane ariko buriya uko nkomeza kugenda nkora imyitozo niko zigenda zigarukamo imbaraga.”

Kimenyi yavuze ko n’ubwo ngo yamaze gutangira imyitozo ariko ngo ntiyizeye kuzagaragara ku mukino wa Marines  barimo kwitegura , ati : ” nkuko mbikubwiye intoki ntizirakomera ikindi kandi urabona nibwo ngitangira imyitozo sinaba nagarutse neza ku buryo rwose uriya mukino nawukina reka mbanze nkore imyitozo ngaruke mu bihe byiza imikino iracyari myinshi nta kibazo.”

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App