Ntiharamenyekana umujyi Inzovu zizakiriramo Amavubi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.03.2019 saa 09:27

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakirwe n’Inzovu za Côte d’Ivoire mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’umwaka wa 2019, ntabwo haramenyaka umujyi umukino uzaberamo.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 23 Werurwe 2019 muri Côte d’Ivoire. Ubanza wabaye muri Nzeri 2018 aho u Rwanda rwatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

Ikinyamakuru SportMania cyo muri Côte d’Ivoire cyanditse ko mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo umukino wo kwishyura ube, hataramenyekana ikibuga n’umujyi uzaberamo, niba ari mu mujyi wa Bouaké cyangwa mu murwa mukuru Abidjan.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Côte d’Ivoire yavuze ko bataramenya aho umukino uzabera ariko amahirwe menshi ari uko ari mu mujyi wa Abidjan. Yagize ati “Ntituramenya amakuru y’aho umukino uzabera ariko nababwira ko amahirwe 80% uzabera Abidjan.”

Ubuyobozi bushaka ko ubera i Abidjan ku mpamvu zo kurengera amafaranga, mu gihe abakinnyi bifuza ko wajyanwa mu mujyi wa Bouaké, aho bashaka kuzishimira kujya mu gikombe cy’Afurika imbere y’abakunzi babo, babashyigikiye cyane mu mikino y’amajonjora.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri  mu itsinda H riyobowe na Guinée équatoriale ifite amanota 11, Côte d’Ivoire ifite umunani, Centre Afrique ifite atanu.

Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru kizabera mu Misiri guhera tariki 21 Kamena gisozwe tariki 19 Nyakanga 2019.

Tanga igitekerezo