Nshuti Dominique Savio wakiniraga Isonga yasinye muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.07.2015 saa 10:11

Umukinnyi wakinaga mu ikipe y’Isonga uzwi ku izina rya Nshuti Savio Dominique yamze gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka  ibiri,aho agiye gusimbura Ndayisenga Fuadi wamaze kwerekeza mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo bafatwaga nk’inkingi za mwamba i Nyanza,ikomeje kugenda yongera kwiyubaka ihereye mu bana bakiri bato,aho nyuma yo gusinyisha abakinnyi bane bakiniraga ikipe y’Isonga, ubu yongeye gusinyisha undi mukinnyi washakagwa n’amakipe menshi ya hano mu Rwanda.

Nshuti Dominique Savio wakiniraga ikipe y’Isonga yasinye mu ikipe ya Rayon Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere,mu gihe byari byavuzwe ko uyu musore yagiye yifuzwa n’amakipe arimo AS Kigali,APR Fc ndetse na Police Fc.

nshuti

Usibye Savio kandi wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ibarizwa i Nyanza,umunyezamu Bakame nawe yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka akinira Rayon Sports nyuma y’indi myaka ibiri yari amaze avuye mu ikipe ya APR Fc.

Ikipe ya Rayon Sports, ubu ikaba imaze gutakaza abakinnyi barimo Ndayisenga Fuadi na Hategekimana Aphrodis berekeje muri Sofapaka,ndetse na Bizimana Djihad werekeje mu ikipe ya APR Fc,mu gihe kandi na Faustin Usengimana bivugwa ko yaba yaramaze kugera muri APR FC.

– See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article25118#sthash.hiLKOFM0.dpuf

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo