Nshimiyimana Canisius atoza ingimbi,si we mutoza wungirije muri Mukura

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.11.2015 saa 00:03

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura buratangaza ko Nshimiyimana Canisius usanzwe atoza ingimbi (Juniors)  muri Mukura atari we mutoza wungirije Okoko nk’uko benshi babyibwira.

Ibi benshi mu bakunzi ba Mukura VS babihereye ku mukino wahuje Gicumbi na Mukura ku munsi wa 6 wa shampiyona aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

Ku mukino na Gicumbi FC ni wo munsi wari watangajwe n’ubuyobozi ko hazaba habonetse umutoza wungirije ariko kugeza magingo aya ntaraboneka. Ubuyobozi buvuga ko bukiri mu biganiro n’abatoza babyifuje; bwongeraho ko Canisius atazagirwa umutoza wungirije.

canisius

Umuvugizi akaba n’Umunyamabanga wa Mukura, Habimana Hamdan yagize ati “Turacyavugana n’ababyifuje ngo turebe uwahuza n’ibyo twifuza. Iyo aba ari Nshimiyimana Canisius nta soko ry’akazi twari gutanga yari guhita ashyirwaho”. Habimana akomeza atangaza ko nyuma y’iyegura ry’uwari umutoza wungirije, Muvunyi Felix, Nshimiyimana Canisius ari we ukora ako kazi by’agateganyo mu gihe hataraboneka undi mutoza wungirije. Ahamya kandi ko uyu mutoza azakomeza kuba umutoza w’ingimbi mu ikipe ya  Mukura mu gihe hazaba habonetse umutoza wungirije.

Ibi bivuze ko mu batoza bavugwa ko bifuza uyu mwanya hatarimo Nshimiyimana Canisius wakiniye iyi kipe igihe kirekire ndetse n’ikipe y’igihugu. Azwi cyane mu ikipe y’Amavubi yakinnye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika muri Tuniziya mu  2004.

Kuva igihe yahagarikiye gukinira ikipe ya Mukura, ni umutoza w’ikipe y’abana bato b’iyi kipe ndetse rimwe na rimwe akaba umutoza wungirije by’agateganyo cyangwa mukuru iyo bibaye ngombwa.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo