Nova Bayama uherutse gusezererwa na Rayon Sports yasinye muri AS Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.01.2019 saa 12:23

Nyuma yuko Nova Bayama wari usanzwe ari mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yahawe urwandiko rumwemerera kwishakira indi kipe nyuma yuko iyi kipe yamunenze kutitabira imikino nta burenganzira abifitiye, ubu uyu mukinnyi yamaze gusinya mu ikipe y’umujyi wa Kigali AS Kigali itozwa naMasudi Djuma.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yirukanye Nova Bayama imushinja kwanga gukina umukino iyi kipe yatsinzemo Musanze FC 2-1.

Bigitangazwa ,umutoza wa AS Kigali, Masudi Djuma, yahise abwira abayobozi be ko yifuza uyu mukinnyi cyane kuko azi ubushobozi bwe dore ko bakoranye imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Masudi Djuma avuga ko Nava Bayama ari umukinnyi w’ibihe byiza kuko yabanzaga mu kibuga imikino myinshi mu gihe yari umutoza we mu ikipe ya Rayon Sports. Iki cyizere nicyo cyatumye Masudi Djuma ahita ashaka uburyo yahita ahabwa amasezerano.

Nova Bayama azatangira gukinira AS Kigali mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Bizaba ari inshuro ya kabiri ayikiniye kuko niyo kipe yerekejemo nyuma yo gutandukana na APR FC yamureze mu mwaka wa 2013.

Yayikiniye umwaka umwe ayivamo ajya muri Mukura VS mu 2014, naho mu mwaka wa 2016 asinyira ikipe ya Rayon Sports.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo