Nkomezi Alex yavunitse amagufwa y’urutoki yatandukanye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.12.2018 saa 10:13

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 UKuboza 2018 ubwo Mukura Victory Sport yatsindaga Free State Stars igitego 1-0 kuri sitade Huye, Nkomezi Alex ukina hagati ha Mkura Victory Sport yagize ikibazo cy’imvune ku ntoki, abaganga baza gusanga igufwa rya rumwe mu ntoki ze yaratandukanye.

Ubwo umukino wari ugeze hagati, NKomezi Alex yaje kugongana n’umukinnyi wa Free State Stars FC ahita aryama hasi. Abaganga baratabaye bamufasha kuhahoza arongera asubira mu kibuga. Gusa nyuma y’umukino, uyu mukinnyi yafashe urugendo agana mu mujyi wa Kigali guca mu cyuma kugira ngo barebe ikibazo yagize bitewe nuko yaribwaga cyane.

Nyuma yo guca mu cyuma byakorewe mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya, imashini zerekanye ko rumwe mu rutoki rw’ikiganza cy’iburyo rwagize ikibazo gikomeye kuko amagufwa yaryo yatandukanye bityo bihita biba ngombwa ko kuri uyu wa Kane asubirayo bakayasubiza mu mwanya wayo.


Nkomezi Alex yavuze ko abaganga bamuhaye icyizere bamubwira ko iyi mvune izamara icyumweru akabona gutangira imyitozo mu buryo bwimbitse.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo