Niyonzima Haruna wagiye mu Buhinde ntiyabazwe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.02.2018 saa 06:52 |

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima wagiye mu Buhinde mu cyumweru gishize azi ko agomba kubagwa imvune amaranye igihe, abaganga bamusuzumye, bamuvura batamubaze ndetse bamusezeranya ko mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu azaba yasubiye mu kibuga.

Haruna usanzwe akinira Simba SC, amaze amezi hafi atatu yaravunitse. Mu cyumweru gishize ikipe ye yamufashije kujya mu Buhinde kwivuza aho byari biteganyijwe ko agomba kubagwa ndetse ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangazaga ko ashobora kutazongera kugira umukino agaragaramo muri uyu mwaka w’imikino.

Haruna Niyonzima yavunikiye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Mbeya Cuty m’ Ukwakira 2017

Nk’uko yabitangaje, abaganga yari yagiye kwivuzaho mbere bari bamubwiye ko agomba kujya kubagirwa mu Buhinde ariko akigera muri iki gihugu abaho baramusuzumye bamubwira ko badashobora kumubaga ahubwo hari ubundi buryo bashobora kumuvura agakira vuba.

Yagize ati “Ibipimo bya mbere nafashwe [muri Tanzania] byagaragazaga ko ngomba kubagwa ariko nageze hano [mu Buhinde] bambwira ko imvune mfite atari iyo kubangwa. Urabizi abaganga nibo baba bazi impamvu, bansabye ko bamvura mu bundi buryo bwo kumpa imiti, nibwo ndi gukoresha ubu ariko nko mu minsi itatu nzaba nagarutse muri Tanzania.”

Haruna yavuze ko icyamushimishije kurushaho ari uko abaganga bamubwiye ko bigenze neza mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu yaba yasubiye mu kibuga. Haruna yagiye muri Simba SC uyu mwaka avuye muri mukeba Yanga Africans.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App