Niyonzima Haruna mu bakinnyi Simba SC igiye gusezerera

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.05.2019 saa 18:15

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC bwatangaje ko butazongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Haruna Niyonzima,Jonas Mkude na Emmanuel Okwi.

Umuyobozi w’ikipe ya Simba SC witwa Swedy Mkwabi yavuze ko abakinnyi bose batari muri gahunda y’umutoza Patrick Asseums batazongererwa amasezerano ariyo mpamvu bagomba gutangira kwishakira amakipe.

Mkwabi yavuze ko abakinnyi barimo na Haruna Niyonzima batari muri gahunda z’uyu mutoza ariyo mpamvu bagomba kurekurwa mu minsi iri imbere cyane ko basigaranye ukwezi kumwe ku masezerano yabo.

Simba SC irifuza kwiyubaka cyane ariyo mpamvu yifuza kurekura aba bakinnyi igashaka abandi bakomeye bazayifasha kongera gutwara shampiyona ndetse no kwitwara neza mu mikino ya CAF Champions League.

Mkwabi yabwiye abanyamakuru ko Simba SC yifuza kwitwara neza mu mikino mpuazamahanga ndetse ngo barashaka kurenga ¼ cya CAF Champions League.

Tanga igitekerezo