Niyonzima Ally wakiniraga Mukura VS yasinyiye Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.07.2017 saa 22:54

Nyuma y’ibiganiro byarangiye kuwa gatanu ariko ntaboneke ngo ahite asinya, Ally Niyonzima uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, ku cyumweru taliki ya  09.07.2017 nibwo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe miliyoni zirindwi.

Niyonzima ni umukinnyi wo hagati ufasha abugarira, ni umwe mu bigaragaje mu myaka ibiri ishize nk’umuhanga ndetse bituma ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu umwaka ushize.Ubu kandi ari muri iyi kipe  iri kwitegura umukino n’ikipe y’igihugu ya Tanzania uzaba Tariki 14 Nyakanga.

Niyon Sports amaze gusinyira Rayon Allyzima

Rayon Sports yaraye imuguze miliyoni zirindwi (7), ahabwa eshanu izindi ebyiri zihabwa ikipe ya Mukura Victory Sport yari asigajemo amezi icyenda ku masezerano ye. Ally Azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi magana ane ku kwezi n’ibihumbi miringo itatu by’agahimbazamusyi ku mukino batsinze.

Niyonzima Ally aje muri Rayon Sports asangamo mugenzi we bakinanaga Habimana Youssuf wasinye muri Rayon kuwa gatanu, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir na Eric Rutanga wavuye muri APR basinyishije nawe kuwa gatanu.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo