Niyonzima Ally wa Mukura afite byinshi yigiye mu mwiherero w’Amavubi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.06.2016 saa 19:35

Niyonzima Ally ukina hagati muri Mukura Victory Sport yatangaje ibihe by’ingenzi yagiriye mu ikipe y’igihugu Amavubi 

Nibo bwa mbere Niyomzima Ally yari ahamagawe mu buzima bwe akagira n’amahirwe yo kubanza mu kibuga ku mukino warangiye Amavubi atsinzwe na Mozambique ibitego 3-2 ku wa gatandatu w’icyumweru gishize kuri Stade Amahoro.

Uburyo yakirirwe akanabana na bagenzi be

Aganira n’urubuga rwa Mukura VS ,  Niyonzima Ally yatangiye avuga ko yashimishijwe no kugirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu ndetse anagirirwa icyo kubanza mu kibuga mu mukino wa Mozambique.

Niyonzima wari wabwiye abanyamakuru mu myitozo ya mbere y’amavubi ko atahise amenyera abakinnyi bagenzi be ; yaje kudutangariza ko byaje gushira amaze guhura n’abakinnyi nka Nshuti Savio na Rusheshangoga Michel bafite ubuhanga mu gusetsa.

Niyonzima yagize ati “Kuwa kane nari namaze kumenyera kuko nari maze guhura n’abakinnyi nka Emery (Bayisenge) na Michel twahuriye muri FEASSSA (amarushanwa ahuza amashuri yisumbuye yo mu ibihugu byo mu karere k’iburasirazuba) ; banyibutsa ibyo twahuye nabyo, urukundo ruraza.”

Ally Niyonzima mu myitozo y’Amavubi
Ally Niyonzima mu myitozo y’Amavubi

Niyonzima yunzemo ati : “Umukinnyi twabaye inshuti kuko ameze nkanjye kuko ndi wa muntu wikundira gukora ibintu bisekeje iyo turi muri camp y’abakinnyi benshi kugira ngo inshuti zanjye ziseke ; uwo nasanze abindusha ni nawe twabaye inshuti cyane ni Savio kandi twaramenyaniye aho. Undi wamvugishaga buri gihe ni Rusheshangoga Michel ; yanyerekaga ko anyitayeho cyane, akamvugisha cyane. Abandi ni Kayumba Soter, na Sugira Ernest.”

Niyonzima yavuze ko Haruna Niyonzima kapiteni w’Amavubi ari we mukinnyi uba ugira inama bagenzi be zo kubaha imabaraga buri gihe.Avuga kuri Haruna, yagize ati : “Umuntu ugira abantu inama ni Haruna, twaba turi mu myitozo, twaba turi ku ntebe cyangwa se kuri aho ducumbika. Nabonye ari umukinnyi ufite morale idasanzwe. Ni umukinnyi ufite igitekerezo nakunze, Haruna ntaba ashaka gutsindiwa mu rugo, ni ibintu bitaba mu mutwe we. Anatanga inama haba ku giti cyawe no muri rusange. Ashobora kuguhamagara akakubwira ati ’abo uhasanze ni abakinnyi basanzwe ; Yannick ni umwana nkawe, Imran akina umupira nk’uwawe, nanjye Haruna nkina umupira nawe wakina’. Urumva aragukomeza ukihagera”

Kamwe mu dushya yibuka yakoze ni ako kunanirwa gucana amatara muri hoteli Golden Tulip bari bacumbikiwemo, kuko atari yakamenyereye abakinnyi bagenzi be ngo abe yabaza abari mu cyumba begeranye.

Amasomo yahakuye…

Isomo rya mbere ni uko mu ikipe y’igihugu wumvira amabwiriza wahawe n’ abatoza bitandukanye no mu ikipe ukinamo aho rimwe na rimwe yajyaga atabikurikiza.

Niyonzima yavuze ko mu ikipe y’igihugu uba ugomba gukoresha buri mahirwe yose ubonye kuko iyo uyatakaje udapfa kubona andi. Ati “Hasaba gushyiramo ingufu birenze ibyo mu ikipe kuko ushobora kubona amahirwe ntazongere kuyabona. Mu ikipe yawe hari igihe uca inyuma y’umutoza, kuko muba muri kumwe buri gihe, uba uzi ko icyo ashaka ari intsinzi gusa hari igihe umuca inyuma ugakora akawe, ugakora agakoryo umenyereye, mugatukana nyuma ukaza kumusaba imbabazi ukamubwira uti ’nashakaga gushimisha abafana’ agaseka bikarangira. Ibyo ntiwabikora mu Mavubi. Ntabwo uba waje uvuga ngo uzahaguma iyo ubonye amahirwe uyakoresha neza.

“Ugomba kwiyoroshya nk’uko umutoza abigusaba. Byinshi nasanze ari bya bindi umutoza asanzwe atubwira. Njye hariya naranzwe no kwiyoroshya, buriya si umupira wanjye wo muri Mukura nakinye mu Mavubi, ariko ni byo byanyoroheye. Kuwiyoroshya ni ugufata umupira ukawutanga aho ubona ni nabyo byoroshye.”

Icya kabiri, Niyonzima avuga ko yigiye mu Mavubi ni uko agiye kurushaho kubaha amabwiriza y’umutoza.

Icyo agiye gukora…

Niyonzima yavuze ko agiye gukora cyane kugira ngo azasubire mu Mavubi. Ati “Ngiye gukomerezaho. Sinavuga ngo narahamagawe ngo mpite njyenda nicare.Iyo ugeze mu ikipe y’igihugu uba ugomba kuzamura urwego rwawe.Ngiye gukora kugira ngo nzasubireyo.”

Niyonzima ashingiye ku myitozo bakoze mu minsi bamaranye yavuze ko yiyumvaga ko ashobora kubona iminota mike mu mukino wa Mozambique.

Niyonzima yasubiyemo ko nk’umuntu wari uhamagawe bwa mbere byabanje kumugora nyuma arabimenyera, abifashijwe n’abasore bigeze guhurira mu mikino ya FEASSSA. Yatangaje ko yashimishijwe no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse akanakina.

Kimwe na bagenzi be babiri bo muri Mukura ; Hakizimana Muhadjiri na Celestin Ndayishimiye bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu bagarutse i Huye aho bagomba gufatanya na bagenzi babo gutegura umukino Mukura izakiramo AS Kigali kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 11 Kamena kuri Stade Huye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo