Nirihe banga Rayon yakoresheje ngo itware igikombe yarimaze kubura abakinnyi b’ingenzi ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.07.2016 saa 00:01

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa mbere itsinze APR FC ku mukino wa nyuma, ibi Rayon Sports yabikoze nyuma yo gutakaza abakinnyi hafi ya bose bari bakomeye igasigarana abakinnyi batanu ubundi yitoragurira abana bari baturutse mu Isonga FC.

Umwaka w’imikino ushize ukirangira ikipe ya Rayon Sports yatakaje abakinnyi hafi ya bose bari bakomeye ndetse bamwe banagenda utarangiye nka Sibomana Abouba na Nizigiyimana Kalim Makenzi bagiye igice cya mbere cya shampiyona kikirangira.

Bakurikiwe na Ndayisenga Fuad wari kapitene na Hategekimana Ahprodis Kanombe bagiye muri Kenya aba bose bagiye umwaka w’imikino utarangiye. Bakigenda bahise bakurikirwa na Bizimana Djihad na Usengimana Faustin bahise bajya muri mukeba wayo APR FC

rayon15
Muri iyi kipe y’umwaka ushize hasigayemo Bakame,Tubane na Imanishimwe gusa

Ibintu byarushijeho kuba bibi kuri iyi kipe ubwo Peter Otema na Lomami Frank bahitagamo kwigira muri Musanze FC, Otema avuze ko Rayon Sports nta gahunda ifite. Abandi bakinnyi nabo babanzaga mu kibuga nka Muganza Isaac na Ndatimana Robert  bahise berekeza muri Police FC naho Bikorimana Gerard yigira muri Bugesera

Uwambazimana Leo bitaga Kawunga nawe yahise ava muri iyi kipe,Rayon Sports yarisigaranye abakinnyi batarenze batanu mu bari basanzwe bakina bihoraho barimo umurundi Kwizera Pierrot, Irambona Eric, Imanishimwe Emmanuel na Tubane James.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bufatirana umunyezamu Bakame atarajya muri AS Kigali bamwongerera amasezerano batangira gutoragura n’abandi bakinnyi barindwi (7) ahanini bari bavuye mu Isonga FC baje bayobowe na Nshuti Savio, Muhire Kevin ,Niyonzima Olivier Sefu n’abandi.

rayonibirori6
Abakinnyi Rayon Sports yerekanye umwaka utangira byari bigoye kwemeza ko bazatwara igikombe

rayonibirori

Aba baje biyongera ku bandi bakinnyi b’abana nabo bazanye nka Manzi Thierry wari uvuye muri Marines na Mugenzi Cedric wari uvuye muri Gicumbi. Nyuma bazana rutahizamu umugande Kasirye Devis wari uvuye muri Uganda ndetse na Kakule Mugheni Fabrice wari uvuye muri Kongo ndetse na Radju wavuye muri Kiyovu Sports.

Icyo gihe byari bigoye kuvuga ko ikipe ya Rayon Sports yatwara igikombe mu gihe yari imaze gufata umwanya wa gatanu muri shampiyona kandi yari ifite abakinnyi bamenyereye. Umwaka watangiye kandi amakipe nka Police FC na APR FC yariyubatse agaragaza ingufu nyinshi arizo zihabwa amahirwe yo gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda.

Ubwo berekanaga abakinnyi bazakinisha shampiyona Gacinya Denis wari umaze gutorerwa kuba perezida yabwiye abafana ko byanze bikunze uyu mwaka bazatwara igikombe byari bigoye kubyemera ku muntu wese ukurikirana umupira wo mu Rwanda.

Icyo gihe byari bigoye kuvuga ko ikipe ya Rayon Sports yatwara igikombe mu gihe yari imaze gufata umwanya wa gatanu  muri shampiyona kandi yari ifite abakinnyi bamenyereye. Umwaka watangiye kandi amakipe nka Police FC na APR FC yariyubatse agaragaza ingufu nyinshi arizo zihabwa amahirwe yo gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda

Ubwo berekanaga abakinnyi Gacinya Denis warumaze kuba perezida yabwiye abafana ko byanze bikunze uyu mwaka bazatwara igikombe byari bigoye kubyemera ku muntu wese ukurikirana umupira wo mu Rwanda.

Umutoza Doandei utaratinze muri Rayon yaranzwe no gushyira amabanga y'ikipe mu itangazamakuru
Umutoza Doandei utaratinze muri Rayon yaranzwe no gushyira amabanga y’ikipe mu itangazamakuru

Rayon Sports yatangiranye n’umutoza David Danadei atoza aba bakinnyi Rayon Sports yari yagiye yegeranya ariko nyuma y’umunsi wa gatanu wa shampiyona uyu mutoza baratandukana ikipe ikomezanya na Habimana Sosthène wari umwungirije.

Ivan Minaert ubwo yagiraga inama abakinnyi agitoza Rayon Sports
Ivan Minaert ubwo yagiraga inama abakinnyi agitoza Rayon Sports

Rayon Sports yaje kuzana umutoza w’umubiligi Ivan Minnaert ndetse ahita anabafasha kuzana rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra uri muri bamwe bongereye amaraso mashya mu ikipe akanayihesha igikombe cy’Amahoro . Nyuma ariko uyu mutoza yaje kugenda ikipe ayisigira Masudi Djuma ari nawe uyihesheje igikombe.

Masudi Djuma yahesheje Rayon Sports Igikombe cy'amahoro
Masudi Djuma yahesheje Rayon Sports Igikombe cy’amahoro

raypeacecup16

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo