Niki umukandida Brig. Gen Sekamana ushaka kuyobora Ferwafa ahuriyeho na Degaulle ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.03.2018 saa 16:12

Umwe mu bakandida bemerewe kuyobora Ferwafa Brig. Gen Jean Damascene Sekamana w’imyaka 60 y’amavuko afite byinshi ahuriyeho na Nzamwita Vincent Degaulle byatumye bamwe mu bakunzi ba ruhago bahamya badashidikanya ko aya matora yamaze kuyatsinda.

Bimwe mu byo Brig. Gen Jean Damascene Sekamana ahuriyeho na Degaulle ni uko bombi batanzwe nk’abakandida n’ikipe y’Intare yo mu cyiciro cya kabiri ndetse iyi ikaba ari ikipe ya kabiri ya APR FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda.

Icya kabiri aba bombi bahuriyeho ni uko uyu Brig. Gen Jean Damascene Sekamana mu rutonde yatanze rw’abo yifuza gukorana nabo naramuka atowe, ari bamwe nabo Nzamwita Degaulle yatanze mbere y’amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize nubwo byarangiye akuyemo kandidatire ku munota wa nyuma kubera impamvu ze bwite nkuko yabitangaje.

Abantu Brig. Gen. Jean Damascene Sekamana yifuza ko bafatanya muri komite ye igihe yatorerwa kuyobora Ferwafa ni:

1. Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene (Intare FC) – Perezida
2. Habyarimana Matiku Marcel (Espoir FC_ Visi Perezida
3. Kankindi Anne Lise Alida (Rambura WFC)- Komisiyo y’imari
4. Rwankunda Quinta (Giticyinyoni FC)- Komisiyo ya marketing
5. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast Fc) Komisiyo y’Iterambere 
ry’umupira w’amaguru
6. Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)- Komisiyo y’amarushanwa
7. Mukangoboka Christine (Isonga FC)- Komisiyo y’umupira w’abagore
8. Hakizimana Moussa (AEFR)- Komisiyo y’ubuvuzi
9. Ntakirutimana Diane (Police FC) Komisiyo y’umutekano na fair-play
10. Gumisiriza Hilary (United Stars)- Komisiyo y’amategeko

Rurangirwa Louis nta mahirwe menshi ahabwa

Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene agomba guhatana na Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi we watanzwe na La Jeunesse mu matora yo guhatanira kuyobora FERWAFA ateganyijwe Taliki ya 31 Werurwe 2018.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo