Niki FERWAFA itangaza ku mikoro macye ari mu makipe ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.12.2018 saa 21:10

Kuri ubu mu Rwanda harabarurwa amakipe 39 akina amarushanwa ategurwa na FERWAFA arimo amakipe 23 akina icyiciro cya kabiri n’amakipe 16 akina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru ndetse yose uko ari 39 agahurira mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kiba buri mwaka.

Iyo wicaye ugatega amatwi mu makipe atandukanye usanga buri gihe haba harimo ibibazo by’amikoro ahanini bishingiye ku ibura ry’amafaranga yo guhemba abakinnyi cyangwa kuba ikipe runaka yabona amafaranga ahagije yo kugura no gutunga abakinnyi bakomeye. Akenshi usanga amakipe arenganya ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu kuba batabafasha mu bibazo by’amikoro cyane mu bijyanye no kuba babafasha kubona abaterankunga.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene  avuga ko iri shyirahamwe ridafite mu nshingano gushakira amakipe uko abaho mu buryo bwihuse ahubwo ko amakipe ariyo yakabaye atuma FERWAFA ibaho bayiha imisanzu nk’abanyamuryango.

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida wa FERWAFA aganira n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 27 Ukuboza 2018

“Buri kipe yose igomba kwishakira umuterankunga. Ariko mbere na mbere abantu babanza kureba uburyo ikipe yubatse bakareba niba bazabishobora. Ikibazo gihari rero ntabwo ari FERWAFA ikwiye gushakira amakipe uko azabaho ahubwo ubuyobozi bw’imbere mu ikipe nibwo bukwiye kubikora, nibyo turi kubashishikariza. Kubabashakira umuntu yabikora ariko ntabwo wakwizera ko byagerwaho kuko umuterankunga niwe wagira ibyo aganira n’ikipe kandi birashoboka kuko hano mu gihugu dufite amakompanyi menshi”. Rtd.Brig.Gen.Sekamana 

Agaruka ku byerekeye amakipe yakabaye ariyo atanga imisanzu itubutse yo gutunga FERWAFA, Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene yagize ati “Amakipe niyo yakabaye atunga FERWAFA si FERWAFA yakabaye iyafasha byose, ni itegeko ko bakabaye batanga imisanzu yo gutunga FERWAFA. Urumva ko rero uko gahunda imeze aribyo binatanga ishusho y’umupira dufite mu gihugu imbere”. Rtd.Brig.Gen.Sekamana

Ku bijyanye no kuba Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC) yarakuyeho amafaranga yahaga amakipe (Clubs) mu marushanwa yo gukina imikino Nyafurika, Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene avuga ko nta kintu kidasanzwe yabivugaho kuko atazi impamvu mbere byakorwaga bikaba byarakuweho mu minsi micye ishize.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo