Niki Abanyarwanda bakuye mu mahugurwa bahawe n’abatoza ba Arsenal ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.02.2019 saa 10:45

Abatoza 50 b’amakipe y’abato mu Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi itanu bahawe n’abatoza b’ingimbi muri Arsenal FC, bashimangira ko yababereye umusingi wo gutegura impano nshya muri ruhago.

Aya mahugurwa yasojwe ku wa 22 Gashyantare 2019; ni inzira yo kongerera Abanyarwanda ubumenyi bw’imitoreze mu cyerekezo cya ruhago igezweho. Abanyarwanda bahuguwe na Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w’Amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na Kerry Green, ufasha umupira w’abagore n’abakobwa muri iyi kipe.

Bahuguriwe ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) aho bigishwaga mbere yo gukurikira inama n’imitoreze yahabwaga abakinnyi b’ikipe y’Isonga FC yaberaga kuri Stade Amahoro. Aya mahugurwa yagenewe abatoza nyuma y’ayahawe abahungu n’abakobwa 50 bari munsi y’imyaka 15 mu Ukwakira 2018.

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Rurangayire Guy, yavuze ko “Abanyarwanda bato bakina ruhago bafite amahirwe yo kwitoza no kwigira ku mwihariko wa Arsenal izwi cyane mu gutoza abana. Abatoza 50 bungukiye ku bunararibonye bwa Arsenal mu kurema impano zikomeye ku Isi.’’

Dushimirimana Zue utoza abana bari hagati y’imyaka 9-19 mu Murenge wa Gisenyi yatangarije IGIHE ko yungutse ubumenyi kuko mbere yatozaga ibyo atazi neza. Uyu mutoza usanzwe ari umwarimu muri Centre Scolaire Kivumu yavuze ko ‘‘Ubu tugiye gutoza ibyo twahuguriwe kuko hari ibyo twakoraga tutabizi Hari abakinnyi bamenyaga ibintu byinshi bakuze kubifata bikabagora. Tugiye gutegura abana tubibabwire babizamukane kuko iyo bakiri bato biroroha kubifata.’’

Aya mahugurwa yateguwe na Ferwafa na Minispoc, yitezweho gutanga ubumenyi buzafasha mu kubaka umusingi w’iterambere ry’umupira w’amaguru.Nsengiyumva Innocent ukorera mu Kigo cy’Imyuga cy’Imanzi muri Rwamagana utoza abana yashimye amasomo bahawe afata nk’inyunganizi mu mitoreze ye.

Ati “Wageraga ku kibuga ugakoresha ubumenyi bwawe utazi ko ibyo ukora aribyo ariko iminsi itanu twamaze hano ntitwari tuzi ko twatoza umwana, umupira wacu ukagira ikiwuranga. Turifuza kugira umwihariko wacu.’’ Uyu mutoza umaze imyaka ibiri yita ku mpano z’abato yavuze ko “Hakenewe imbaraga mu gutegura ba rutahizamu, bashobora kubengukwa n’amahanga.’’

Simon McManus umaze imyaka isaga ibiri ari Umutoza mukuru w’Ishuri rya Arsenal yabwiye IGIHE ko yishimiye ubushake abatoza b’Abanyarwanda bagaragaje. Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba Arsenal yagarutse kuri Stade Amahoro i Remera guhura n’abatoza b’abanyempano. Umurava n’ubushake berekanye muri iki cyumweru, ntibisanzwe. Tuzakomeza akazi kacu ko gufasha mu iterambere rya siporo mu Rwanda binyuze mu mikoranire ya Visit Rwanda.”

Amahugurwa yatanzwe muri gahunda ya Visit Rwanda ikubiye mu masezerano y’ubufatanye bwa Arsenal FC yo mu Bwongereza n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB. Ubufatanye bw’imyaka itatu bwa RDB na Arsenal FC, u Rwanda rubereye umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 n’iy’abagore, bwatangajwe muri Gicurasi 2018.

Tanga igitekerezo