Nigeria yanejeje Abanyafurika ,Bresil igarura ikizere mu bakunzi bayo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.06.2018 saa 23:23

Nigeria yabaye igihugu cya kabiri cya Afurika kibashije kubona intsinzi mu Gikombe cy’Isi kibera mu Burusiya nyuma yo kwihaniza Iceland ikayitsinda ibitego bibiri ku busa naho Brazil yari yatsikiye ku mukino wa mbere yihimurira kuri Costa Rica iyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Umukino wari ukomeye cyane kandi usobanuye byinshi kuri Nigeria yagombaga guhuramo na Iceland, yawutsinze ku bitego 2-0 bya Ahmed Musa ku munota wa 49 n’uwa 75.

Iyi kipe yari yatsinzwe umukino wa mbere mu itsinda ibitego 2-0 na Croatia, yabaye ikipe ya kabiri muri eshanu zihagariye Afurika ibonye amanota atatu nyuma ya Sénégal yatsinze Pologne ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2018.

Gutsinda uyu mukino ntibyafashije Nigeria gusa kuko na Argentine ya Lionel Messi yabyungukiyemo, byatumye Iceland itagira amanota ane ngo iyisige burundu.

Kugeza ubu, bivuze ko ku mukino wa nyuma uzahuza Argentine na Nigeria, amahirwe azaba ari 50 kuri 50 ko iyatsinda yahita ijya muri 1/8 mu gihe Croatia yaba yatsinze cyangwa yanganyije na Iceland.

Mu wundi mukino wari ukomeye cyane, Brazil yatsinze Costa Rica ibitego 2-0 bya Philippe Coutinho ku munota wa 90 na Neymar mu minota y’inyongera biyongerera amahirwe menshi yo kujya muri 1/8.

Mu wundi mukino  Serbia yatsinzwe n’u Busuwisi ibitego 2-1  ejo ku wa Gatandatu, u Bubiligi buzahura na Tunisia saa 14h00, Koreya y’Epfo ihure na Mexique saa 17h00 saa 20h00 u Budage nabwo buri ku gitutu cyo kuba bwaratsinzwe umukino ubanza bukazahura na Suède.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo