Ni nde ushobora kuba umutoza mushya wa Rayon Sports ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.09.2014 saa 09:43

Nyuma yaho uwari umutoza wa rayon Sports Jean francois Losciuto agendeye, bamwe mu batoza bigeze kunyura mu Rwanda Goran Kopunovic wigeze gutoza Police Fc na Richard Tardy watoje Amavubi mato nibo bari kuvugwa ko umwe yazatoza ikipe ya Rayon Sport.Abo ni .

Muri aba  bagabo bombi  Kopunovic niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Jean Francois Losciuto watozaga Rayon Sports kuko  Kopunovic  we amafaranga ari gusaba amafaranga make, kandi ngo akaba ajyanye n’ubushobozi bw’iyi kipe.Ariko nanone Tardy ni we wizewe cyane n’abayobozi ba Rayon,ikibazo akaba ari amafaranga asaba adahuye n’ubushobozi bw’ikipe.

tardy1

Golan Kopunovic na Richard Tardy nibo bahabwa amahirwe

Hagati y’abo bagabo bombi nta we ikipe iratangaza nk’umutoza, icyakora bikaba bivugwa ko umutoza wa Rayon Sports ashobora kumenyekana bitarenze ku cyumweru tariki 28 Nzeli, ari nabwo hateganyijwe inama rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports.Icyakora ngo hari n’abandi benshi basabye ako kazi ko gutoza Rayon Sports,ariko ntibazwi cyane.Muri iyo nama kandi nibwo hazanatorwamo abayobozi ba Rayon Sports kuko abariho batatowe, bari abagateganyo.

Umubiligi Jean Francois Loscuito wari umaze amezi abiri muri  Rayon Sports  aherutse kuyivamo mu buryo butasobanutse neza ajya gutoza muri Burkina Faso mu gihe yari yarasinye amasezerano y’umwaka umwe na Rayon Sports.

Kugeza ubu amakuru aravuga ko abayobozi bayo bataremeza uwo bazahitamo hagati ya Richard Tardy bifuza ariko uhenze, Kopunovic bashidikanyaho ariko uhura n’ubushobozi bateganyije cyangwa undi muri benshi basabye ako kazi ko gutoza Rayon

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo