Ni iki gitegereje abakinnyi 25 batoranyijwe mu Isonga Academy ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.02.2018 saa 06:54

Nyuma yo gutoranya abakinnyi 25 mu mashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda (Academy)  Isonga FC igiye gutegurirwa amarushanwa yihariye.

Umuyobozi wa Isonga, Muramira Gregoire yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw bamaze gufata icyemezo cyo gusezera muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho bagiye gukomeza gutegura abana nyuma bakazagaruka gukina muri shampiyona ni biba ngombwa.

Abakinnyi bakiniraga Isonga berekeje muyandi makipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa John yavuze ko aba bakinnyi batoranyijwe bafite ababitaho ndetse baganiriye n’ababyeyi b’abana bumvikana ko bazabaha ibishoboka byose kugi rango babashe gukina ariko ababyeyi babo bakishyurira abana babo amafaranga y’ishuri, ati “ubu aba bana bose baba hamwe ndetse bose biga ku kigo kimwe cya APE Rugunga gahunda yabo ikaba ari iy’igihe kirekire bategurwa kugira ngo u Rwanda ruzagire abakinnyi beza mu gihe kiri mbere”.

Umunyamabanga Uhoraho wa MINISPOC, avuga ko ubusanzwe batera inkunga iyi kipe ndetse bazakomeza kuyifasha.Akomeza avuga ko hari ubuyobozi bw’ikipe n’abatoza bayitegurira amarushanwa atandukanye kugira ngo bakomeze kongererwa ubumenyi.

Icyo umuyobozi w’ikipe avuga kuri aba bana batoranyijwe

Muramira Gregoire umuyobozi w’ikipe y’Isonga FC avuga ko aba bakinnyi bitaheho kandi bameze neza ndetse baka bategurirwa n’amarushanwa atandukanye mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Ubu aba bana bafite imodoka ibajyana ku ishuri ikabagarura bagahita bajya mu myitozo, ndetse biteganyijwe ko muri Werurwe hazabaho amarushanwa ahuza za “Academy” zose zo mu gihugu bityo bizafasha n’abandi bana batagize amahirwe yo kuza muri 25 beza kwigaragaza bakazamurwa naho abari mu Isonga batari ku rwego rwiza bakamanurwa abasubizwe muri Academy zisanzwe”.

Danny Usengimana na Michel Rusheshangoga bose bazamukiye mu Isonga FC

Avuga ko nyuma y’iri rushanwa, gutoranya urutonde ndakuka ari muri Kanama hakazategurwa umwiherero wabo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo mu gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izitegura igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka wa 2019.

Isonga yari isanzwe igenerwa inkunga na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) ingana na miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Abakinnyi 25 bazanywe mu Isonga nyuma yo kuvanwa mu mashuri yigisha umupira w’amaguru

Cyiza Pacifique (GS Kicukiro), Mupenzi Ramadhan (EPA St Michel), Niyomugisha Eny (E.P Tumba), Cyubahiro Magnifique (G.S Gitarama), Iradukunda Emmanuel (GS Nyarutovu), Ishimwe Zayidu (GS Kabare), Kazungu Claver (GS Kabare), Rutonsesha Hesbon (GS Gahurire), Munezero Olivier (GS Mvumba/Eastern), Kalisa Samuel (E.S Rukara), Byiringiro Enock (GS Kiziguro), Namahirwe Moussa (GS Kabuga/Kigali), Tuyisenge Pacifique (GS Kanombe/Kigali), Niyonsenga Eric (GS Gitarama), Itangishaka Hakim (GS Gacuba IIA), Isingizwe Rodrigue (GS Gacuba IIA), Rwagasore Mike (GS Nyagatare), Mwebaze Yunusu (APECOM), Sibomana Olivier (GS Kabare), Niyomukiza Felicien (GS Kabare), Ndoli Kevin Mico (GS Rukara), Ruhumuriza Sugira (CGFK-Kicukiro/Kigali), Ishimwe Christian (GS Kabare/), Hakizimana Adolphe (GS Rwampara/Kigali) na Habineza Josue (GS Gacuba IIB).

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Isi muri 2011 bose baciye mu Isonga

Isonga FC yashinzwe mu mwaka wa 2011 nyuma y’aho ikipe y’igihugu yari ivuye kwitabira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique, yatojwe n’abatoza bakomeye mu Rwanda barimo Nshimiyimana Eric, ubu utoza AS Kigali, Mashami Vincent umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu,Rwasamanzi Yves umutoza wa Marines, Seninga Innocent utoza Police ubu ikaba yatozwaga na Gatera Moussa.

Amwe mu mazina aremereye y’abakinnyi bazamukiye mu Isonga mu Rwanda

Bayisenge Emery (Jeunesse sportive El Massira yo muri Marocco) Rusheshangoga Michel na Usengimana Danny, bakinira (Singida FC yo muri Tanzania).

Abandi barimo Rutanga Eric, Manishimwe Djabel, Ndacyayisenga Jean d’Amour, Mugisha François, Rwatubyaye Abdoul, Niyonzima Olivier Sef, Muhire Kevin, Rwigema Yves ,Thierry Manzi na Usengimana Faustin bose bari muri (Rayon Sports).

Abandi bari muri As Kigali ni: Nshuti Savio Dominique, Bishira Ratif, Ndayisaba Hamidu, Nsabimana Eric, Ntwali Evode, Iradukunda Eric, Ishimwe Kevin, Habimana Yusuf na Suleiman Kakira.

Abari muri APR FC : Benedata Janvier, Kimenyi Yves, Buteera Andrew, Nkezingabo Fiston na Steven Ntalibi.

Muri Police FC: Iradukunda Bertrand, Nsengimana Moustapha, Neza Anderson, Ndayishimiye Celestin, Nzarora Marcel na Justin Mico.

Muri Bugesera FC: Ndatimana Robert, Ruhinda Farouk Saifi na Turatsinze Héritier.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo