Ngwabije Bryan ukina mu Bufaransa yatsembeye abashaka ko akinira Amavubi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.03.2019 saa 13:58

Myugariro w’ikipe ya ASF Andrézieux ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya kane mu Bufaransa aratangaza ko agitereje ko yakinira u Bufaransa, byakwangwa akabona gukinira Amavubi

Bryan-Clovis Ngwabije ni myugariro ufite umubyeyi w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yatsindiraga ikipe ye ASF Andrézieux, igasezerera Olympique de Marseille mu gikombe cy’igihugu mu Bufaransa.

Bryan Ngwabije ukina mu Bufaransa yamenyekanye ubwo yasezereraga Marseille

Uyu mukinnyi yahise atangira gukurikiranwa n’u Rwanda ndetse by’umwihariko anandikwaho cyane n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ndetse no mu Rwanda, aho abenshi bahise batangira gusaba ko yahamagarwa agakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu kiganiro umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yari abajijwe impamvu uyu mukinnyi atahamagawe, yatangaje ko bamuvugishije ariko agaragaza ko agfite icyizere cyo gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Yagize ati “Abakinnyi dufite hanze abenshi ni ukubatereta, ni ukubereka ko tubakeneye kuko kenshi biragoye umukinnyi kukwereka ko agukeneye, navuganye na Ngwabije Bryan ndetse na Papa we n’abayobozi twabahaye nomero z’uyu mukinnyi ndetse n’ababyeyi be

Mashami Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yifuzaga guhamagara Ngwabije

Ibisubizo yaduhaye umuntu wese yabyumva, afite ubushake ni cyo cya mbere ariko avuga ko agifite ikindi cyizere kitari no mu Rwanda gusa, aracyari muto, kandi afite icyizere ko no mu Bufaransa umunsi umwe bashobora kumwiyambaza.Natwe yaduhaye icyizere ko bitagenze uko, nko nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu nta kabuza azafata umwaznuro kandi umwanzuro uzaba uganisha ku Rwanda, nk’umukinnyi aba abona ko u Bufaransa hari icyo bwamugezaho kurusha twebwe, afite ibyo areba ariko ntiya[fa kubikubwira byose.” Mashami Vincent, Umutoza mukuru w’Amavubi

Bryan-Clovis Ngwabije ni myugariro w’imyaka 20, akaba yaranyuze mu makipe y’abakiri bato ya Olympique Lyonnais , aza kuyavamo yerekeza mu ikipe ya ASF Andrézieux ubu iri gukina icyiciro cya kane mu Bufaransa

Tanga igitekerezo