Ngomirakiza Hegman na Neza Anderson mu bakinnyi 18 ba Police FC berekeje muri Congo Brazzaville

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.03.2016 saa 08:28

Ngomirakiza Hegman na Neza Anderson basimbuye Kalisa Rachid na Twagirayezu Innocent mu bakinnyi 18 ba Police FC bazerekeza muri Congo Brazzaville gukina na Victoria Club Mokanda kuri uyu wa Gatandatu muri CAF Confederation Cup kuri Stade Municipal de Pointe-Noire.

Police FC yaraye ihagurutse i Kigali kuri uyu Gatatu saa saba n’abakinnyi 18 barimo babiri bashya batari muri Sudani y’Epfo ubwo bakinaga ijonjora ry’ibanze na Atlabara FC basezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Nyuma y'imvune yagize mu ikipe y'igihugu muri CHAN, Ngomirakiza Hegman ari mu bakinnyi 18 ba Police FC bajya muri Congo
Nyuma y’imvune yagize mu ikipe y’igihugu muri CHAN, Ngomirakiza Hegman ari mu bakinnyi 18 ba Police FC bajya muri Congo

Umutoza wa Police FC, Cassa Mbungo André avuga ko Kalisa Rachid arwaye na Twagirayezu Innocent basimbuwe Ngomirakiza Hegman wavunitse mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu ubwo u Rwanda rwiteguraga gukina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ¼ cy’irangiza.

Cassa Mbungo avuga ko nta makuru menshi bafite kuri V. Club Mokanda ibarizwa i Pointe Noire, yasezereye Akwa United yo muri Nigeria kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Yagize ati “ Tujyanye muri Congo intego yo kudatsindwa igitego, tuzashaka igitego cyo hanze cyatugabaniriza akazi hano ku mukino wo kwishyura.”

 

Neza Anderson (hagati) nawe yiyongereye mu bakinnyi bajya muri Congo utarakinnye na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo
Neza Anderson (hagati) nawe yiyongereye mu bakinnyi bajya muri Congo utarakinnye na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo

Umutoza Mbungo avuga ko iyi kipe yashinzwe mu 1952 ikinisha ba rutahizamu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba ikinira ku kibuga gifite ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétiques).

V.Club Mokanda ntihagaze neza muri shampiyona kuko iri ku mwanya wa 15 mu makipe 20 aho mu mikino 12 yatsinzemo ibiri inganya itanu itsindwa itanu. Nyuma yo gusezerera Akwa United yatsinzwe imikino ibiri ya shampiyona na Ponténégrine 2-0 na Patronage Sainte-Anne yabatsinze 2-1.

Uyu mukino uzasifurwa na Jean-Jacques Ndala Ngambo wo muri Cote d’Ivoire afatanye na bagenzi be Léon Kikumbi na Freddy Mputu Lopele.

Abakinnyi ba Police FC berekeza muri Congo Brazzaville

Abanyezamu: Nzarora Marcel na Mvuyekure Emery.

Myugariro: Mugabo Gabriel, Turatsinze Hertier, Twagizimana Fabrice, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mwemere Ngirinshuti na Uwihoreye Jean Paul.

Hagati: Mushimiyimana Mohamed,Ngomirakiza Hegman, Nshimiyimana Imran, Habyarimana Innocent,Neza Anderson, Ngendahimana Eric na Niyonzima Jean Paul.

Rutahizamu: Songa Isaie, Usengimana Danny na Nshuti Idesbard.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo