Ngarambe Alfred ntakiri umukozi wa Ferwafa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.09.2014 saa 09:59 |

Ngarambe Alfred wari umukozi muri Ferwafa ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu Amavubi  (Team manager) ngo yiteguye kurega umukoresha we mu nkiko .

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nzeli, ni bwo Alfred Ngarambe yashyikirijwe ibarwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko asezerewe burundu muri FERWAFA, atakiri Team Manager wa FERWAFA.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo Salus, ku mpamvu z’ihagarikwa rye, Ngarambe Alfred yagize ati: “ Ni byo koko namaze gushyikirizwa ibarwa y’ibyemezo by’inama ya Comite executive ya FERWAFA, banyirukanye burundu, si nkiri umukozi wa FERWAFA.”

Abajijwe impamvu nyamukuru yatumye asezererwa, niba byaba binafitanye isano n’ugushyamirana yagiranye na Kelly Mukandanga usanzwe ashinzwe abakozi muri FERWAFA.

alfred

Alfred Ngarambe yagize ati: “Navuga ko ibi ngibi nabiha nka 90 ku ijana yibyatumye nsezererwa, ibindi bagiye bandika sinzi, bagiye bandika ibintu bitandukanye, ariko ni bya bindi iyo umuntu agushaka atabura aho ahera, njye ndasanga impamvu nyamkuru ari iyi.

Alfred Ngarambe wagiranye ikibazo n’uyu Kelly , ushinzwe abakozi muri FERWAFA mu mikino ya CECAFA, binamuviramo ko ndetse ahagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi nk’uko abivuga, ari na byo byaje kumuviramo gusezererwa.

Ngarambe yagize ati “numva ntareka kwiyambaza inzego z’ubutabera, ndumva ku bwanjye ntakemera kurengana”.


Uyu mugabo atangaza ko umwanzuro atarawufata wose, ariko nka 60% akaba yumva azajya mu nkiko kuko yakorewe akarengane ati “abayobozi ba Ferwafa ntabwo barenze amategeko ayobora kino gihugu cyangwa agenga abakozi muri iki gihugu”.

Uyu mugabo atangaza ko atari yasobanukirwa igihe azaregera, ariko byanze bikunze akaba azabikora vuba ati ” cyane ko hari ibyo bambwiye nemererwa n’amategeko, hari iminsi bampaye kujyayo 15, kugira ngo tubarane, ndateganya kuzajyayo, numvise”.Ngarambe atangaza ko azajya mu nkiko nyuma amaze kumva ibyo FERWAFA izamugenera.

Alfred avuga ko afite abajyanama n’abantu baganira, azabatekerereza ibintu bye bamubwira ko yakwiyambaza inzego z’ubutabera akaba yazerekezamo.

Bonnie Mugabe umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) atangaza ko Ngarambe yahawe ibaruwa imuhagarika bakaba barasheshe amasezerano bari bafitanye kubera amakosa menshi yagiye akora kandi nawe babimwandikiye abifite mu nyandiko.

Mugabe avuga ko bashingiye ku mabaruwa menshi Ngarambe yagiye yandikirwa byatumye basesa amasezerano.

Ngarambe yabaye umukozi wa Ferwafa ashinzwe ubuzima bw’abakinnyi(team manager) mu mwaka wa 2007, yahagaritswe ku mirimo ye tariki ya 17 Nzeli 2014.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App