Ndayishimiye Celestin yaba agiye kubona umusimbura muri Mukura ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.07.2016 saa 17:56

Mu gihe amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda akomeje kwiyubaka areba uko yazitwara neza muri  shampiyona itaha ya 2016/2017,amwe muri yo ari  gushaka abasimbura bo kujya mu myanya y’abamaze kuyavamo.

Ni muri urwo rwego ikipe ya Mukura VS ikomeje gushaka uwasimbura umwe mu bakinnyi bari bayifatiye runini Ndayishimiye Celestin wayikinagamo ku ruhande rw’inyuma ibumoso wamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC.

Iyi kipe ibarizwa mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye irimo gushaka umusore usanzwe ukina kuri uwo mwanya mu ikipe ya Sunrise yo mu ntara y’iburasirazuba, Hakizimana Francois bakunze kwita Teacher n’ubwo byanavugwaga ko yifuzwa n’ikipe ya Rayon Sports.

celestinfrancois

Francois wakuriye mu ikipe y’Isonga akaza kwerekeza mu ikipe ya APR FC,yamaze kurangiza amasezerano yari afite muri Sunrise n’ubwo nayo irimo gukora ibishoboka byose ngo yongerere amasezerano  uyu  musore.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo