Ndagijimana Théogene mu banyarwanda 18 bemejwe nk’abasifuzi mpuzamahanga

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.12.2018 saa 15:05

Buri mwaka, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi (FIFA) ivugurura urutonde rw’abasifuzi baba bari ku rwego rwo kwitabazwa mu mikino mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego rero no mu Rwanda bahawe urutonde rw’abasifuzi bemewe kuzajya bitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga baturutse mu Rwanda dore ko bamaze n’iminsi basifura imikino Nyafurika ihuza amakipe y’intyoza ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga akomeye.

Umunyarwanda  Ndagijimana Théogene usifura umupira w’amaguru akorera ku murongo w’ikibuga (Linesman), kuri ubu ari mu basifuzi 18 b’abanyarwanda bemewe na FIFA  bakwitabazwa mu mikino mpuzamahanga, ibintu n’ubundi asanzwe akora.

Abasifuzi basifuye umukino wa APR FC 2-1 Rayon Sports (Ndagijimana Theogene niwe ubanza iburyo)

Ndagijimana uheruka kwikomwa n’abafana ba Rayon Sports ko yabasifuriye nabi ubwo batsindwaga na APR FC ibitego 2-1, ni umwe mu basifuzi bizewe na FIFA kuko ari ku rutonde rw’abasifuzi bo ku ruhande bazakomeza kwitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Abasifuzi b’abagabo bavuka mu Rwanda bazajya bitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga barimo; Hakizimana Louis, Ishimwe Jean Claude, Twagirumukiza Abdoul Karim, Ruzindana Nsoro na Uwikunda Samuel bari mu cyiciro cy’abasifura hagati mu gihe abo ku ruhande barimo; Hakizimana Ambroise, Karangwa Justin, Simba Honoré, Ndagijimana Theogene, Mutuyimana Dieudonne, Niyonkuru Zephanie na Bwiliza Raymond Nonati.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, abasifuzi b’abanyarwandakazi bavuye ku munani baba batandatu (6) kuko Angelique Tuyishime yasezeye muri aka kazi kuko yazamuwe mu ntera na FIFA bivuye ku mahugurwa yakoreye muri Afurika y’Epfo bityo akaba ari umwe mu bafasha iyi mpuzamashyirahamwe mu guhugura abasifuzi bakizamuka. Undi wavuye ku rutonde ni Ingabire Francine wasezeye burundu kuri uyu mwuga.

Abemejwe na FIFA ko bazajya bitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga barimo; Mukansanga Salima Rhadia na Umutoni Aline basifura hagati mu gihe Nyinawabari Speciose, Murangwa Usenga Sandrine, Mukayiranga Regine na Umutesi Alice bemewe nk’abasifura ku ruhande.

Aba basifuzi bose baba bemerewe gusifura imikino y’imbere mu gihugu ndetse n’imikino mpuzamahanga yaba muri Afurika no hanze yayo bikaba ku rwego rw’isi muri rusange mu gihe cy’umwaka wose uzatangira kubarwa kuva tariki ya 1 Mutarama kugeza kuwa 31 Ukuboza 2019.

Mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere mu mwaka wa 2019 arimo; igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku ngimbi (U17, U23), igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFCON 2019) n’imikino Nyafurika cy’amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo.

Ishimwe Claude nawe aracyakomeza kuba mpuzamahanga

Dore uko abasifuzi b’abanyarwanda bemejwe na FIFA:

Abagabo basifura hagati (5):

1. Hakizimana Louis

2. Ishimwe Jean Claude

3. Twagirumukiza Abdoul Karim

4. Ruzindana Nsoro

5. Uwikunda Samuel

Abagabo basifura ku ruhande (7):

1. Hakizimana Ambroise

2. Karangwa Justin

3. Simba Honoré

4. Ndagijimana Theogene

5. Mutuyimana Dieudonne

6. Niyonkuru Zephanie

7. Bwiliza Raymond Nonati

Abagore basifura hagati (2):

1. Mukansanga Salima Rhadia

2. Umutoni Aline

Abagore basifura ku ruhande (4):

1. Nyinawabari Speciose

2. Murangwa Usenga Sandrine

3. Mukayiranga Regine

4. Umutesi Alice

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo