Myugariro Iragire Saidi uvuye muri Mukura yasinyiye Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.06.2019 saa 18:49

Myugariro wari uyoboye abandi mu ikipe ya Mukura VS, Iragire Saidi yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kwanga kuyongera muri iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Umunyarwanda Iragire Saidi wakuriye i Burundi, asanzwe ari inararibonye mu bw’ubwugarizi, ariyo mpamvu ikipe ya Rayon Sports yamuteye imboni ihita imusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri mbere y’uko izindi kipe zari ziryamiye amajanja zimusinyisha.

Rayon Sports yahaye Iragire Saidi miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000 FRW) yo kumugura (Recruitmet Fees) mu gihe azajya ahembwa ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (600,000 FRW) nk’umushahara wa buri kwezi.

Iragire Saidi wakoranaga neza mu bwugarizi na Nshimirimana David bakuranye,yari amaze imyaka isaga ibiri akinira ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo y’u Rwanda ndetse yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro batsinze Rayon Sports kuri penaliti mu mwaka ushize.

Ku munsi w’ejo taliki ya 05 Kamena uyu mwaka, nibwo uyu musore yegereye ubuyobozi bw’ ikipe ya Mukura VS abusaba ko bwamuha ibaruwa imwemerera kugenda cyane ko amasezerano ye yari arangiye,birangira bamwemereye ndetse ntibarindiriye ko abakinira igikombe cy’Amahoro.

Iragire Saidi ariko  yabwiye abayobozi ba Mukura ko yifuza ko bamuha urwandiko rumurekura agakina imikino isigaye arufite dore ko amasezerano ye yagombaga kurangizanya n’igikombe cy’Amahoro,ntibamunaniza ahubwo bamwemerera guhita agenda iyo mikino isigaye akayireka.

Tanga igitekerezo