Mutsinzi Ange yerekeje muri APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.06.2019 saa 12:10

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yarangije  gusinyira imyaka ibiri ikipe ya APR FC yamuhaye akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,Mutsinzi Ange wari umaze iminsi arangije amasezerano y’amezi atandatu yari afitiye Rayon Sports,yamaze gusinyira APR FC yemeye kumuha miliyoni 12 FRW yo kumugura ndetse imwemerera umushahara w’ibihumbi 700 FRW ku kwezi.

Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Mutsinzi Ange wazamukiye mu ikipe ya AS Muhanga,yasinyishijwe na Rayon Sports yamuzamuriye urwego bituma yifuzwa n’amakipe akomeye yo hanze y’u Rwanda gusa abura ibyangombwa. Akaba agiye gufatanya mu bwugarizi na Buregeya Prince,Rusheshangoga Michel na Rugwiro Herve mu ikipe ya APR FC nayo ikomeje kwiyubaka.

Mutsinzi wageze muri Rayon Sports muri 2016,yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Rwanda ndetse no kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup. Uyu musore yerekeje muri APR FC nyuma y’aho Rayon Sports isinyishije Iragire Saidi yakuye muri Mukura VS ku munsi w’ejo.

Tanga igitekerezo