Mutebi Rashid mu bakinnyi Mukura VS yajyanye i Khartoum muri Sudan

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.01.2019 saa 08:04

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, yahagurutse i Kigali yerekeza i Khartoum muri Sudan aho ifitanye umukino na Al-Hilal Omdurman yo muri iki gihugu. Iyi kipe yahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Al-Hilal guhera saa moya z’umugoroba w’ejo ku cyumweru. Ni umukino wa kamarampaka cyangwa uw’ijonjora rya nyuma rya Total CAF Confederations Cup.

Mutebi Rachid

Ikipe izasezerera indi izahita yerekeza mu matsinda y’iri rushanwa. Ni nyuma y’umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Huye ku wa 19 z’uku kwezi.

Mukura Victory Sports yahagurukanye abakinnyi 19 barimo na rutahizamu Mutebi Rashid umaze igihe gito akuriweho ibihano yari yarafatiwe kubera imyitwarire mibi ahanini ishingiye ku businzi.

Abakinnyi 18 Mukura VS yajyanye i Khartoum.

Abazamu: Omar Rwabugiri na Jacques Wilondja

Abakina inyuma: Nshimirimana David, Tubane James, Rugirayabo Hassan, Janvier Mutijima na Iragire Said.

Abakina hagati: Munyakazi Yousuf Lure, Duhayindavyi Gael, Iddy Said Djuma, Hatungimana Basil, Munezero Dieudonne, Lomami Frank na Ciza Hussein Mugabo.

Abataha izamu: Iradukunda Bertrand, Twizerimana Onesme, Mutebi Rashid na Ndayishimiye Christophe.

Haringingo Francis utoza Mukura, yakunze kuvuga ko ikibajyanye muri Sudan ari ukwitwara neza nk’uko bagiye babikora mu mikino yabanje.Uyu mutoza kandi mbere y’uko ikipe ye ihaguruka, yavuze ko yishimiye kujyana muri Sudan abakinnyi beza kurusha abandi, abakinnyi asanga bazitwara neza. Ati” Abakinnyi bacu bari bamaze igihe kinini badakina bamaze kwisanga mu bandi, icyizere cyaragarutse, muri rusange abakinnyi bose icyizere cyarazamutse nta bwoba bafite, nizeye ko bazitwara neza.”

Umwuka ni mwiza muri Mukura VS mbere yo gukina na Al Hilary

Ikipe ya Mukura yari iminsi imaze ikora imyitozo mu rwego rwo kwitegura uyu mukino. Mu rwego rwo kuwitegura neza, iyi kipe yanakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera mu rwego rwo kwimenyereza ikibuga cy’ibyatsi karemano izakiniraho ihura na Al-Hilal.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo