Musanze FC yirukanye abakinnyi batanu barimo Bokota
kipe ya Musanze FC yamaze gusezerera abakinnyi batanu barimo rutahizamu Bokota Labama wari umaze umwaka umwe n’igice akinira iyi kipe yo mu majyaruguru.
Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com avuga ko mu bakinnyi basezerewe harimo umugande Muhamed Med, umunya-Cameroun Rene Donald, Bokota Labama, Iradukunda Laurent na Niyonzima Jean Paul.

Mu mukino baheruka guhuramo na Mukura Victory Sports mu kirarane cy’umunsi wa 11 wa shampiyona cyabaye kuwa Gatatu, umutoza Ruremesha Emmanuel yari yitabaje Kikunda Patrick ‘Kaburuta’ nka rutahizamu.
Aba bakinnyi basezerewe baje biyongera ku munyezamu Mbarushimana Emile’ Rupali’ wasezerewe mu mpera z’umwaka ushize ashinjwa gutsindisha ikipe, kuri ubu akaba ari kubarizwa mu ikipe ya Etincelles iri gukina imikino y’igikombe cy’Intwari 2019.
Musanze FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 13 n’amanota 13, ifite umwenda w’ibitego 10 muri 11 yinjije.