Musanze FC yemerewe akayabo ngo iteshe amanota Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.05.2019 saa 14:04

Ikipe ya Musanze FC yemerewe agahimbazamusyi itarahabwa kuva yabaho kugira ngo iteshe amanota Rayon Sports bazahangana kuri uyu wa Gatanu,mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri Stade ya Kigali

Nkuko amakuru yatangajwe na Radio 1 yumvikanira i Kigali abivuga,ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwabwiye abakinnyi ko bazahabwa agahimbazamusyi gatubutse igihe cyose bazatsinda cyangwa bakanganya na Rayon Sports.  Abakinnyi ba Musanze FC babwiwe ko gutsinda Rayon Sports bizatuma bahabwa ibihumbi 300,000 FRW Kuri buri mukinnyi,hanyuma abatoza barangajwe imbere na Ruremesha bo bazahabwa akayabo ka 500,000 FRW.

Nubwo bidasanzwe ko abakinnyi bahabwa agahimbazamusyi banganyije,abakinnyi ba Musanze FC babwiwe ko kunganya na Rayon Sports bizabafasha kwinjiza akayabo k’ibihumbi 200,000 FRW kuri buri mukinnyi hanyuma abatoza bo bazahabwa ibihumbi 300,000 FRW. Ntabwo byari bisanzwe ko Musanze FC itanga agahimbazamusyi kangana gutya ariyo mpamvu abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 63 ndetse irasabwa gutsinda imikino yose kugira ngo itware igikombe mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32.

Musanze FC itariyandikisha mu gikombe cy’Amahoro kubera ibihumbi 100 FRW itaratanga,yatanze aka kayabo katumye benshi bemeza ko hari umuterankunga mushya yungutse.

Umukinnyi ukina hagati wa Rayon Sports FC, Niyonzima Olivier Sefu ntabwo azakina uyu mukino wa Rayon Sports FC na Musanze FC, nyuma yo gushotwa umupira ku mutwe n’umukinnyi wa Amagaju FC nkuko muganga Mugemana Charles yabitangaje.

Tanga igitekerezo