Musanze FC yasinyishije abatoza babiri bashya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.02.2019 saa 00:06

Nyuma y’ukwezi kurenga nta batoza bafasha umutoza mukuru mu kazi ke, ikipe ya Musanze FC yamaze gusinyisha umutoza wungirije n’umutoza w’abanyezamu.

Musanze FC yatandukanye na Mbusa Kombi Billy wari wungirije Ruremesha Emmanuel na Muhabura Radjab watozaga abanyezamu mu ntangiro z’uyu mwaka, bashinjwa kugira uruhare mu musaruro muke iyi fite yagize mu mikino ibanza.

Aba batoza bombi bakomoko muri RDC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC buhagarariwe na Perezida wayo Tuyishime Placide bwasinyishije abatoza bashya bahawe amasezerano y’amezi atandatu nk’uko byatangajwe  na Muberuka Safari uyobora njyanama y’ikipe.

Umutoza wungirije yagizwe Mbweki Tarikh Todek wavuye mu ikipe ya Dauphin Noirs yo muri Congo Kinshasa mu gihe umutoza w’abazamu ari Hakizimana Charles uzwi nka Macari.

Tanga igitekerezo