Mukura yatsinze Rayon Sports mu wa gicuti

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.09.2014 saa 10:22

Ikipe ya Mukura Victory Sport yabonye intsinzi ya kabiri ku mukino wayo wa gatatu wa gicuti imbere ya Rayon Sports kuri Stade Regional i Nyamirambo ubwo yayitsindaga 1-0 kuri iki cyumweru tariki ya 07 Nzeli 2014. 

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu  mukino cyatsinzwe na rutahizamu Hakim Mugisho uherutse gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri MVS. Ku ruhande rwa Rayon Sport yakinnye idafite myugariro wayo mushya Tubane James  na Abuba Sibomana. Abakinnyi ba Mukura batagaragaye ku mukino ni Cyiza Hussein, Papa Claude, Etienne Karekezi, Ndayegamiye Abu n’umunyezamu Alphonse Nizeyimana

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ku buryo ku munota wa kabiri Mukura yateye umutambiko w’izamu.Mu minota yakurikiyeho , Rayon Sports  yakangutse maze yiharira umukino cyane ikinira mu gice cya Mukura ariko imbere y’izamu ntibone uburyo bufatika bwo gutsinda. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje gushaka igitego icisha imipira myinshi ku mpande ariko ba myugariro bo hagati ba Mukura n’umunyezamu bakomeza gukiza izamu ryabo.

Mu buryo buke Mukura yabonaga mu kibuga yamanukanaga umupira yihuta igana ku izamu rya Rayon Sports. Ku mu nota wa 55, Thierry yateye umupira, umunyezamu Bakame awugaruye Hakim Mugisho ahita awusubiza mu rucundura.Nyuma yo kubona igitego Mukura yakomeje gusatira ariko ba myugariro ba Rayon Sports bihagararaho kugeza umukino urangiye.

mukurayonamical14

Nyuma y’umukino umutoza Losciuto yababajwe no gutsindwa gusa abwira komite ko igomba gukemura ibibazo by’ubukungu biri mu ikipe niba bashaka kuzahangana n’izindi ku bikombe. Yagize ati : “Ndababaye cyane kubera gutakaza uyu mukino,Twakoze amakosa mu bwugarizi twagakwiye kuba tutakoze birangira dutsinzwe gitego. Twakoze ibishoboka ngo twishyure, twihariye umukino muri rusanjye gusa umupira w’amaguru ibyo ntacyo bivuze icy’ingenzi ni igitego.Turi mu bihe bikomeye byubukungu ntago twagura abakinnyi dushaka”.Yakomeje agira ati :“ Hari abakinnyi benshi twagakwiye kuba twarabonye mu minsi yashize, ariko ntibaboneka kubera icyo kibazo. Ndizera ko komite izicara vuba bishoboka ikagira icyo ibikoraho kugirango natwe tube ikipe ihangana n’izindi”.

Faustin_Vidic

 Faustin Usengimana wari umaze umwaka adakina yagarutse mu kibuga muri uyu mukino

Ku byerekeye bakinnyi  byavugwaga ko iyi kipe yifuza, yavuze  ko uwo yumvishe cyane ari Sina.“Iranzi we sinamwumviseho cyane gusa Sina ni umukinnyi nashakaga, nanakurikiranye ndetse nari nasabye ko bamuzana ariko byarangiye ataje. Ntakundi byagenda ntago turi Real Madrid”.

Ku ruhande rw’umutoza Baptiste we ngo yishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye gusa asanga gutsinda Rayon Sports bitavuze ko bafite ikipe ikomeye nubwo asanga na byo atari bibi ku ikipe itaramarana igihe kirekire.

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnnyi mu Rwanda rigomba gusozwa kuri uyu wa mbere tariki 8/9/2014 mu gihe nta gihindutse shampiyona yazatangira tariki 20/9/2014.

Abakinnyi babanjemo

Mukura :

mukurayonamical14aBobo,Ombeni Mutekururwa(c),Celestin Ndayishimiye,Shyaka, Hakizimana Alimas,Gakuru Jean Claude,Hussein Habimana,Zagabe Jean Claude, Amani Mgisho,Thierry na Hakim Zacky.

Rayon Sports :

mukurayonamical14bBakame, Makenzi, Moses, Arafat, Alype, Leon. Robert, Govin, Fuwadi (c), Kofi na Bertrand

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo