Mukura yatangije gahunda y’abana

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.07.2014 saa 23:08

Kuva aho izaniye umutoza mushya Kayiranga Batista , ikipe ya Mukura yatangiye kwivugurura yirukana abakinnyi ari nako izanamo abandi.

Ni muri urwo rwego kandi Mukura VS  ikomeje gahunda yo gutoranya abana bari munsi y’imyaka 17 bakomoka i Huye no mu nkengero za Butare bafite impano zo gukina kuburyo bazashyirwa hamwe bagakurikiranwa bakazaba abakinnyi ba Mukura.

kayirangabatista

Mu mpera z’iyi weekend hari habaye itoranywa ryabo bana aho umutoza Kayiranga Baptiste na Canisius bakoreshe irushanwa ry’amakipe 5 yabana aho bagomba kuzabona abakinnyi 25 bazitabwahao n’ikipe ya Mukura

Kayiranga Baptise atangaza ko igihe ari iki kugirango Mukura igaragaremo abakinnyi bakomoka i Huye

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo