Mukura VS yitwaye neza muri Sudani inganya na El Hilal Obeid

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.12.2018 saa 22:01

Ikipe ya Mukura VS yabashije kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya Total CAF Confederation Cup na El Hilal Obeid muri Sudani.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 muri Sudani usifrwa n’abasifuzi bo muri Sudani y’Epfo naho umusifuzi wa kane yari uwo muri Zanzibar. Wabereye kuri Shikan Castle Stadium iherereye mu Majyaruguru ya Sudani.

Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice ku isaha yo muri Sudani ari nayo saha yo mu Rwanda. Igice cya mbere amakipe yombi yakinnye umukino ujya kuba ku rwego rumwe ariko igice cya kabiri El Hilal Obeid isatira cyane Mukura VS ariko nayo yihagararaho, umukino urangira bikiri ubusa ku busa.

Nubwo Mukura VS yakiniraga hanze yanyuzagamo igakina icungira kuri ’Contre Attaques’. Mukura VS izagaruka mu Rwanda kuwa mbere tariki 17 Ukuboza 2018 saa cyenda na cumi z’umugoroba.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Huye tariki 22 Ukuboza 2018.

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo