Mukura VS yatsinze AS Kigali ihita inganya amanota na Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.03.2019 saa 18:40

Ubwo hakinwaga mikino isoza umunsi wa 20 wa shampiyona yari yakomeje kuri iki cyumweru,ikipe ya Mukura VS yongeye gusatira Rayon Sports ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, nyuma yo kujya gutsindira AS Kigali i Nyamirambo ibitego 2-1.

Mukura VS yaherukaga kunganyiriza na Kiyovu SC i Huye, yari yasuye AS Kigali yaherukaga gutsindwa na Etincelles igitego 1-0.

As Kigali yatangiye umukino yotsa igitutu ikipe ya Mukura, gusa ntibabasha kuyibonamo igitego kugeza igice cya mbere cy’umukino kirangiye. Mukura VS nk’ikipe nkuru na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya AS Kigali ryari ririnzwe na Shamir Bate.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Munyakazi Yussuf Lule. Ni ku ishoti riremereye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ku munota wa 29 w’umukino, birangira umupira winjiye mu izamu rya Shamir Bate.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yakomeje kugenda asatirana.

Ku munota wa 63 w’umukino, Mukura VS yabonye igitego cya kabiri ibifashijwemo na Iradukunda J. Bertrand. Ni ku mupira wari uzamukanwe na Rugirayabo Hassan, awuhaye Bertrand abanza gucenga ab’inyuma ba AS Kigali mbere yo gutsinda igitego.

Abanyamujyi babonye impozamarira ku munota wa 70 babifashijwemo na Faruk Saifi uzwi cyane nka Faruk Ruhinda.

AS Kigali y’umutoza Massoud Djuma yakomeje gushyiramo ingufu ngo yishyure n’igitego cya kabiri, gusa abasore b’Umutoza Haringingo Francis basigasira igitego cyabo cya kabiri.

Gutsinda AS Kigali bitumye Mukura VS iguma ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, gusa yamaze gusatira Rayon Sports iyiri imbere kuko zombi zinganya amanota 44. Zirarushwa na APR FC ya mbere amanota 4.

Mu yindi mikino yabaye; Musanze FC itari idafite umutoza Ruremesha Emmanuel wahagaritswe imikino ine yatsinze Police FC ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Shyaka Philbert cyo kimwe na Ramadhan Niyonkuru.

Amagaju yo yatsinze Gicumbi 1-o, FC Marines itsinda AS Muhanga 1-0; mu gihe Kirehe na Espoir zaguye miswi 0-0.

Kanda hano urebe urutonde rurambuye rwa shampiyona 

Ababanjemo ku mpande zombi :

AS Kigali : Bate Shamiru 21, Ntamuhanga Tumaine 12 (c), Niyomugabo Claude 16, Benedata Janvier 4, Nsabimana Eric 5, Ngandu Omar 2, Rurangwa Mossi 19, Ishimwe Kevin 17, Nova Bayama 13, Twizeyimana Martin Fabrice 8, Ssentongo Farouk 9.

Mukura VS : Rwabugiri Omar 1, Rugirayabo Hassan 5, Mutijima Janvier 25, Iragire Saidi 3, Nkomezi Alexis 30 (c), Munyakazi Youssouf 20, Ndizeye Innocent 15, Gael Duhayindavyi 8, Lomami Frank 14, Ndayishimiye Christophe 7, Iradukunda Bertrand 17.

Tanga igitekerezo