Mukura VS yasezereye AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.04.2018 saa 18:16

Ibitego bibiri bya Mutebi Rashid ku mipira yombi yaherejwe na Lomami Frank ni byo bitumye Mukura VS isezerera AS Kigali itashoboye guhagarara ku gitego kimwe yari yabanje gutsinda cyari no kuyihesha itike dore ko umukino ubanza wari warangiye itsinzwe ibitego 3-2.

Mukura VS yasezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, bisanga ibindi 3-2 yayitsindiye i Huye mu mukino ubanza, bituma imikino yombi biba ibitego 5-3.

Umukino wo kwishyura watangiye amakipe yombi asatirana, ariko Mukura VS yasaga n’iyifitiye icyizere cyinshi uroye uburyo yahererekanyaga umupira ariko ikagera imbere y’izamu rya AS Kigali inshuro nke cyane.

Gusa ku munota wa 7, Mukura VS yaje gusatira, ndetse bamwe bakeka ko yaba igiye guha akazi katoroshye AS Kigali, ubwo Hakizimana Kevin yazamukanaga umupira maze akawuhindura imbere y’izamu, Mutebi Rashid agize ngo awusunikire mu rushundura arawuhusha bituma Bishira Latif ahita akiza izamu.

Bakomeje gukina ariko AS Kigali irusha Mukura VS guhererekanya umupira no gusatira, maze ku munota wa 14 Ndahinduka Michel asatira anyuze mu ruhande rw’iburo, ahindura umupira imbere y’izamu, maze Mbaraga Jimy agerageje gutera ishoti Umunyezamu Rwabugiri Umar arawugarura ariko ntiyawukomeza, ahita yongera arawufata.

Mukura VS yakomeje gusirisimba imbere y’izamu rya AS Kigali, Ndayisenga Fuadi, Mbaraga Jimmy na Lambalamba bakanyuzamo bagatera amashoti batunguranye ariko umupira ugaca hejuru cya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 21 ni bwo Mbaraga Jimmy byamukundiye, ishoti ridakanganye yateye umupira ujya mu rushundura, Umunyezamu Umar Rwabugiri ntiyashobora kuwugarura kuko uro rutahizamu wa AS Kigali yari yamaze kumurunguruka uko ahage, bituma umukino uhita uhinduka igitego 1-0, bigahita biba ibitego 3-3 uteranyije imikino yombi, aha hakabna ari ho ibyago bya Mukura VS byatangiriye.

Ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira, Umutoza Eric Nshimiyimana yakuyemo Mbaraga Jimmy wari wakomeretse mu mutwe, yinjiza Hamidou Ndayisaba, maze na Haringingo Francis Christian wa Mukura VS ahita akuramo Nshimiyimana Ibrahim yinjiza Lomami Frank ngo arebe ko yabasha kwishyura igitego yatsinzwe.

Mukura VS yaje gucungurwa na Mutebi Rashid ku gitego yatsinze ku munota wa 59, nyuma y’akazi katoroshye kari kamaze gukorwa na Lomami Frank, umukino uhita uba igitego 1-1, bihita biba ibitego 3-4 hateranyijwe imikino yombi, maze AS Kigali iba ishyizwe mu kangaratete ityo.

Ntibyaciriye aho, ku munota wa 65, Lomami Frank yaje kwambura umupira Benedata Janvier, ahereza Mutebi Rashid imbere y’izamu ntiyazuyaza, atera ishoti rikomeye mu rushundura, aba yinjije igitego cya kabiri.

Umutoza Eric Nshimiyimana yahise afata icyemezo cyo gukuramo Ndayisenga Fuadi yinjiza Ishimwe Kevin ngo arebe ko yabasha kwishyura, maze ako kanya na Haringingo Francis ahita akuramo Rugirayabo Hassan yinjiza Zagabe Jean Claude.

Igitutu AS Kigali yari ishyizweho no gutsindwa igitego cya kabiri cyatumye umutoza Eric Nshimiyimana ahita akuramo Ntwali Evode yinjiza Nsabimana Eric.

AS Kigali ntako itagize ngo ishake ibindi bitego bibiri yasabwaga, irahererekanya, irasatira, yotsa igitutu MUkura VS ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo iminota isanzwe y’umukino yarangiraga ari ibitego 1-2, hongerwaho iminota itatu (3’) nay o itagize icyo ihindura.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Mukura VS: Rwabugiri Umar (1) Rugirayabo Hassan (5) Mujyanama Fidel (13), Nshimirimana David (16), Iragire Said (3), Gashugi Abdoul Kharim (6), Ndayegamiye Abou (17), Bukuru Christophe (7) (C), Hakizimana Kevin (9), Mutebi Rashid (11) na Ibrahim Nshimiyimana (12).

AS Kigali: Bate Shamiru (30), Kayumba Soter (15), Ngandu Omar (2), Latif Bishira (5), Janvier Benedata (21), Ntwali Evode (6), Ntamuhanga Tumaini Tity (12), Mbaraga Jimmy n(16), Ndayisenga Fuadi (10), Ndahinduka Michel (14), Ndarusanze Jean Claude ‘Lambalamba’ (11).

Gahunda y’indi mikino y’igikombe cy’Amahoro

Kuwa kane tariki 5 Mata 2018
AS Kigali 1-2 Mukura VS (3-5 Igiteranyo)
Sunrise FC 2-0 Espoir FC (3-2)
Marines FC 1-0 Pepiniere FC (2-0)
Rayon Sports Fc vs Etincelles Fc

Kuwa gatanu tariki 6 Mata 2018
APR Fc vs La Jeunesse (Stade Mumena)
Amagaju Fc vs AS Muhanga (Nyamagabe)
Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Bugesera)
Police Fc vs Musanze Fc (Kicukiro)

Amafoto :

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo