Ikipe ya Mukura VS yasezereye abakinnyi bane kubera umusaruro mucye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.01.2016 saa 10:30

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwasezereye abakinnyi bane ari bo: Habimana Hussein, Gakuru Jean Claude, Ombeni Myango na Dusenge Bertin kubera umusaruro mucye.

Ubuyobozi bw’iyi kipe burateganya kubasimbuza abandi bakinnyi biyongera kuri Ngama Emmanuel baguze muri Kenya.

Amakuru yo gusezerera aba bakinnyi yemejwe na Habimana Hamdan, Umunyamabanga wa Mukura VS wavuze ko ari umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje abatoza ba Mukura VS babigeze kuri komite nyobozi nayo irabyemeza.

Habimana avuga ko mbere yo gutandukana n’aba bakinnyi babanje kugirana inama n’ikipe yose mu rwego rwo kubasobanurira neza ngo hadacika igikuba.Yagize ati “ Amasezerano y’abakinnyi ba Mukura VS birasobanutse nta kibazo na kimwe abagiye bafite kuko twakoze inama n’abakinnyi bavuga ko nta kibazo.”

Habimana-Hussein

Habimana Hussein, umwe mu bakinnyi bane basezerewe muri Mukura VS

Habimana Hussein ukina nka myugariro cyangwa mu kibuga hagati yari amaze umwaka n’igice ayikinira nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.Gakuru Jean Claude ukina hagati yavuye muri Espérance aguzwe na Kayiranga Baptiste muri Kanama 2014.Myugariro Ombeni Myango yari amaze imyaka ibiri n’igice akinira iyi kipe yo mu karere ka Huye mu gihe Dusange Bertin ukina nka rutahizamu yari yaguzwe muri Marines nawe wari umazemo umwaka n’igice.

Umunyamabanga wa Mukura VS avuga ko bari bafite abakinnyi 32, bakomeje ibiganiro n’abandi kuko bifuza ko nibura umwanya umwe waba uriho abakinnyi batatu bityo ushoboye abanze mu kibuga.

Kugeza ubu Mukura VS imaze kugura umukinnyi umwe, Emmanuel Ngama w’Umurundi wakiniraga Tusker yo muri Kenya watsinze igitego muri bibiri batsinze Amagaju kuwa Gatandatu ubwo bafunguraga stade Huye.

Ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Mukura VS ni iya gatanu n’amanota 17 irushwa na AS Kigali ya mbere amanota ane.

Kuri Habimana Hamdan ngo baracyafite icyizere ku gikombe cya shampiyona cyangwa kurangiza mu myanya y’imbere nk’uko babyemeye ubwo batorwaga mu nteko rusange.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo