Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.01.2019 saa 19:11

Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 3 Mutarama 2019.

Ni umukino wabimburiye iya 2019 mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Washyize iherezo ku igera ku 10 Ikipe y’Ingabo yari imaze idatsindwa kuva shampiyona ya 2018/2019 yatangira.

APR FC yakiniraga imbere y’abafana bayo yari yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga. Muhadjiri Hakizimana na Iranzi Jean Claude, umutoza wa Jimmy Mulisa yashinje kumurumbira ku mukino uheruka yanganyije na Gicumbi FC barebeye umukino muri stade.

Ni umukino w’amateka wahuje amakipe abiri yahagarariye u Rwanda mu ihuza ayabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mwaka wa 2018/2019.

Mukura VS ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup aho yageze mu ijonjora rya gatatu izahuriramo na Al Hilal yo muri Sudani naho APR FC yo yasezerewe rugikubita na Club Africain yo muri Tunisia muri CAF Champions League.

APR FC niyo yahabwaga amahirwe ndetse mu mukino uheruka guhuza impande zombi wa Super Cup yatsinze Mukura VS ibitego 2-0.

Kuri uyu munsi, APR FC yatangiye yataka cyane ndetse rutahizamu Byiringiro Lague yabonye amahirwe yabazwe imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Mukura VS, Wilondja Ismaël amubera ibamba.

Mukura VS iri mu munyenga w’intsinzi muri uyu mwaka yanyuzagamo igasatira cyane ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo Duhayindavyi Gaël na Twizerimana Onesme.

Mukura VS itozwa na Haringingo Francis yakomeje gushimangira ubudahangarwa bwayo. Iyi kipe y’i Huye yahiriwe n’urugendo kuko ku munota wa 24 yafunguye amazamu ku gitego cyaturutse kuri penaliti yatewe neza n’Umurundi Duhayindavyi Gael. Ni nyuma y’ikosa rya Rugwiro Herve watuye mu rubuga rw’amahina, rutahizamu Twizerimana Onesme.

Umukino wahise uhagarara iminota nk’itanu kubera imvura nyinshi yaguye. Nyuma y’iminota itanu, umusifuzi Ishimwe Claude yahamagaye abakinnyi bagaruka mu kibuga uranzika.

APR FC yari imeze nk’intare yakomeretse yagarutse igerageza gusatira biciye kuri ba myugariro bayo bo ku mpande barimo Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel ariko iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Mukura VS ikiri ku isonga n’igitego kimwe.

Mu gice cya kabiri, Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yakoze impinduka mu busatirizi bwe yinjiza abakinnyi barimo na Sugira Ernest wari umaze umwaka adakandagira mu kibuga kubera imvune ariko amahirwe ntiyamusekera.

Amakipe yombi yasoje iminota 90, intsinzi yegukanywe na Mukura VS, ibyishimo bitaha ku bayihebeye ndetse abatuye imisozi ya Huye bakira inkuru y’umunezero.

Mukura VS imaze gukina imikino icyenda, yatsinze umunani, inganya umwe mu gihe APR FC imaze gukina 11, muri yo yatsinze umunani, inganya ibiri, itsindwa umwe.

APR FC niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26, irusha Mukura VS ya kabiri inota rimwe ndetse iracyafite ibirarane bitatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC :Kimenyi Yves,Buregeya Prince ,Rugwiro Herve,Ombolenga Fitina,Imanishimwe Emmanuel,Nizeyimana Mirafa,Mugiraneza  Jean Baptiste,Nshuti Dominique Savio,Ntwali Evode,Bigrimana Issa na Byiringiro Lague

Mukura VS: Wilondja Ismael,Mutijima Janvier,Iragire Saidi,Rugirayabo Hassan,Nshimirimana David,Nduhandindavyi Gael,Munyakazi Yussuf Lule,Ciza Hussein,Iddy Saidi Djuma,Iradukunda Bertrand na Twizerimana Onesme.

Amafoto :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo