Mukura VS yageze ku mwanya wa kabiri itsinze AS Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.06.2016 saa 00:21

Ikipe ya Mukura VS  yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cya Hakizimana Muhadjili yicara ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda imikino irindwi Yikurikiranya

Mukura VS yaherukaga gutsinda Musanze ibitego 3-2 yakiriye kuri stade ya Huye AS Kigali nayo yari yatsinze Etincelles ibitego 3-2 zikurikiranye ku rutonde rwa shampiyona ku mwanya wa gatatu na kane n’ikinyuranyo cy’amanota atatu.

Amakipe yombi yakiniraga hagati mu kibuga mu minota ya mbere y’umukino, ariko AS Kigali ibonana neza kurusha ikipe ya Mukura Victory Sports.

Nyuma yo kubona amahirwe atandukanye ku mpande zombi, Tibingana Charles yatsinze igitego cya AS Kigali ku munota wa 25 w’umukino ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira nyuma ya coup-franc yari itewe na Ndayisaba Hamidou.

Mukura yakinaga umukino wa mbere idafite Mazimpaka Andre na Yussuf bahagaritswe, yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku ruhande rwa Celestin ku munota 33, Christophe ku munota wa 38 n’uwa 40 w’unukino ariko izibirwa na bamyugariro ndetse n’umuzamu Bate Shamiru.

Ubwo Mukura iheruka gukina na As Kigali ( photo Archives )
Ubwo Mukura iheruka gukina na As Kigali ( photo Archives )

Ndayisaba Hamidou yahushije uburyo bwari kubyara igitego ku mupira wagaruwe n’akaguru ka Regis, Mukura Victory Sports iyikosora itsinda igitego cyo ku munota wa 60 w’umukino cya Hakizimana Muhadjiri ku mupira wari uvuye mu ruhande rwa Cyiza Hussein.

Amakipe yombi yakomeje gushaka ibitego ariko uburyo bwabonetse burimo ubwa coup-franc ya Muhadjiri na Pekinho ntibwagira icyo butanga.

Ku munota wa 90 w’umukino, Muhadjiri wavunitse yasimbuwe na Gasongo Jean Pierre, mu gihe iminota itatu yongeweho ntacyo yahinduye ku mukino.

Mukura VS yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 56 inyuma ya APR FC ya mbere ifite 61 mbere yo kwakira Musanze kuri stade ya Kigali kuri iki Cyumweru. Iyi kipe y’i Huye ifite umukino w’ikirarane na Marines.

Kuri iki Cyumweru harakinwa imikino ibiri ya shampiyona, APR FC yakira Musanze kuri stade ya Kigali naho Amagaju akine na Rwamagana i Nyamagabe.

Iranzi Jean Claude utarakinnye umukino w’Amagaju kubera amakarita abiri y’umuhondo ashobora gukina uyu mukino kimwe na bagenzi be Bayisenge Emery, Ndahinduka Michel na Ntamuhanga Tumaine “Titi” bari bahagaritswe n’ubuyobozi igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi, ariko nyuma baza kubabarirwa nyuma yo gusaba imbabazi.

APR FC ifite amanota 61 irasabwa amanota umunani ngo itware igikombe cya 16 cya shampiyona mu myaka 21.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo