Mukura VS ikomeje kwitwara neza yatsinze Kiyovu ku munsi wa 8,As Kigali iracyayoboye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.11.2015 saa 00:20

Umukino wa shampiyona kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo  ku munsi wa 8 wabaye wahuzaga Mukura VS na Kiyovu warangiye ikipe y’i Butare itsinze ikipe y’i Nyamirambo  ibitego 2-0

Abakinnyi batsindiye ikipe ya Mukura ni  Hakizimana Mwagiri watsinze igitego cya mbere ku mupira yahawe na Amani Mugisho ku munota wa 18 w’igice cya mbere cy’umukino,wanatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 62 w’igice cya kabiri.

Nyuma y’umukino Okoko Godfroid umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports avuga ko yishimiye gutsinda uyu mukino byumwihariko ikipe yamwambuye ibihumbi 400.

kiyovumukura

Yagize ati “uyu mukino abakinnyi banjye bari bawiteguye neza ndetse tunatekereza ko dushobora gutsinda ibitego bigera kuri 5 ariko ntibyakunze kuko twabashije kwinjiza bibiri gusa”.Avuga ko ikipe kugeza ubu ikipe imeze neza ndetse n’ubuyobozi buri kugerageza kuyitaho uko bikwiye.

Amissi umutoza wa Kiyovu Sports avuga ko babuze uburyo bwinshi bwo gutsinda mu gice cya mbere.

Uko urutonde ruhagaze kuri uyu wa kabiri As Kigali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18, Mukura ku mwanya wa kabiri n’amanota 16, Rayon Sports ku mwanya wa Gatatu n’amanota 15 na As Muhanga iri kumwanya wa nyuma n’inota riwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uko indi mikino yagenze :

Rayon 1 – 0 Bugesera

Mukura 2 – 0 Kiyovu

Sunrise 2 -1 Rwamagana

Marines 0 – 0 Musanze

AS Kigali 2 – 0 Amagaju.

Imikino izaba kuri uyu kuwa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo uyu mwaka

Gicumbi v APR FC

Muhanga v Police FC

Espoir v Etincelles.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo